Rubavu: NYC na MYICT bafashe mu mugongo abana barokotse Jenoside bibana
Ubuyobozi bw’inama y’igihugu y’urubyiruko (NYC) hamwe n’abakozi ba Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT), tariki ya 15 Gicurasi 2015 bafashe mu mugongo imfubyi za Jenoside zibana mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu.
Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 490 niyo yashikirijwe abana batatu bavanywe mu kigo cy’ibyumbyi cya Nyundo bagacumbikirwa n’undi mwana wakuwemo mbere witwa Dusabimana Véstine wibanaga.
Uwiringiyimana Philbert, uhagarariye urubyiruko mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, yavuze ko ayo mafaranga yakusanyijwe kugira ngo abafashe kugira icyo bageraho mu buzima bwabo, ariko bazakomeza kubaba hafi no kubakorera ubuvugizi.

Dusabimana Véstine ubana n’abandi bana b’abakobwa batatu barimo babiri bavukana, avuga ko ubuzima babayeho n’ubwo atari bwiza cyane ariko bishimira uko bameze, akavuga ko ikibazo gikomeje kumugora ari ihungabana abavandimwe be bagifite rimusaba kujya i Ndera kuzana imiti ibafasha buri kwezi, akavuga ko bakorerwa ubuvugizi bakavurwa bagakira.
Dusabimana yavuze ko n’ubwo aho baba bacumbikiwe bishimira kuhaba kuko hari icyizere ko bazubakirwa, akabihera ko ubuyobozi ikibazo cyabo bukizi kandi bukunze kubaba hafi.
Dusabimana n’abavandimwe be babiri babana ubu, mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi bahungiye muri Cathedral ya Nyundo ariho Jenoside yabaye bari, bavuga ko mbere y’uko Jenoside itangira abasirikare bari barahawe kubarinda bababwiraga ko bashatse bahunga kuko bazabica.

Dusabimana avuga ko Jenoside itangiye bahungiye muri Gishwati n’umubyeyi umwe ndetse akahasiga ubuzima bo bagashobora kurokoka kugeza bashyizwe mu kigo cy’imfubyi cya Nyundo bavanywemo bacumbikishirizwa.
Itangimbabazi Innocent ubacumbikiye avuga ko yishimira kubana nabo kuko ari imfubyi nkawe kandi yumva babaho neza. N’ubwo avuga ko nta bushobozi afite buhagije ngo yifuza ko bashyira hamwe mu kwibuka kuko bose bahuje ikibazo cy’ubupfubyi. Cyakora ngo hari ubufasha buhari bafashwa gukora umushinga watuma batera imbere.
Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Rubavu buvuga ko aba bana bagiye gukorerwa ubuvugizi ku kibazo cy’ihungabana bafite, bakaba bavuzwa.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndabaramutsa cyane.
N’ubwo bishimishije kumva ko uru rubyiruko rwibitswe, mbibona nk’aho banze gupfa bakagarukirwa. Nibwira ko ubu buvugizi buje butinze urets na none ko ugutinda kuruta uguhera mukugererana ubusumbane bw’ikibi.
Umutwe w’amagambo w;iyi nkuru nawo ndabona wakagomye ikosorwa. Hashize imyaka 21 habaye genocide yakorewe abatutsi. Byumvikana ko nta wayirokotse ukitwa umwana. Najyaga inama. Amahoro kuli twese
dukomeze uyu mutima nama wo gufasha abarokotse jenoside batishoboye kandi ibi bizatuma babona ko batari bonyine