Rubavu: Kwibuka Jenoside ku nshuro ya 19 bizabera mu murenge wa Nyamyumba

Gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bizabera mu murenge wa Nyamyumba, kubera ubwicanyi bwakorewe abakozi b’uruganda rwa Bralirwa n’abandi bajugunywe mu kiyaga cya kivu ahari amashyuza.

Kabanda Innocent ukuriye umuryango wita kubacitse ku icumu IBUKA mu karere ka Rubavu, avuga ko kwibuka bizarangwa no kwegera abacitse ku icumu bafashwa, basurwa n’abantu babafata mu mugongo.

Avuga ko ibikorwa bizakorwa mbere y’icyunamo bikanakomeza mu cyumweru cy’icyunamo, aho ibigo bya Leta n’ibyigenga bihamagarirwa gutegura gahunda ihamye mu kwibuka no gufata mu mugongo abarokotse jenoside batishoboye.

Kabanda avuga ko ibigo byahoze mu Rwanda mbere ya Jenoside, bigomba kujya byibuka abakozi babikoragamo bazize Jenoside n’uhari hari abatarabikoze umwaka ushize. Akavuga ko n’Abanyarubavu bakorera Goma bakwiye kujya bakora bagataha kare kugira bitabire ibiganiro bikorwa nyuma y’akazi.

Mu gutegura icyumweru cy’icyunamo, abafite amahotlri basabwe kugira gahunda y’uburyo bwo kwibuka no kugaragaza ko u Rwanda ruri mu bihe bidasanzwe, abanyamahanga nabo bagashobora kubaha ibihe Abanyarwanda barimo bakifatanya nabo.

Imwe mumpamvu zo guhitamo kwibukira mu murenge wa Nyamyumba naho gusoza bikazabera mu murenge wa Kanzenze, byatewe n’uko imyaka yashize habayeho kwibukira mu mirenge imwe kandi imirenge yose y’akarere ka Rubavu yarabayemo Jenoside, nk’uko bitangazwa n’ muyobozi w’akarere ka Rubavu wungirijwe ushinzwe imibereho myiza Rachel Rusine.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka