Rubavu: IBUKA irasaba ko ahari irimbi hagirwa urwibutso rwa Jenoside

Abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu karere ka Rubavu, barasaba ko irimbi rya Ruriba, riri mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi ryagirwa urwibutso, kuko ribitse imibiri myinshi y’Abatutsi yahashyizwe mu rwego rwo kuzimanganya ibimenyetso mu gihe cyo kugerageza Jenoside.

Hagati muri izi mva hari ibyobo byajugunywemo Abatutsi ubwo hageragezwaga Jenoside
Hagati muri izi mva hari ibyobo byajugunywemo Abatutsi ubwo hageragezwaga Jenoside

Ni irimbi riri mu kagari ka Rubavu, umudugudu wa Ruriba, umurenge wa Gisenyi rikaba ryarakoreshejwe mu gushyingura kuva mu myaka 50 ishize, ariko mu gihe cyo kugerageza Jenoside ryakoreshejwe mu kuzimanganya ibimenyetso mu kwica Abatutsi bicwaga bitwa ibyitso muri gereza ya Gisenyi.

Ni irimbi ryegeranye n’urwibutso ruzwi nka Komini Rouge kubera ariko Jenoside itangirira mu mujyi wa Gisenyi hiciwe abatutsi.

Kabanda Innocent, umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), mu karere ka Rubavu, avuga ko abacitse ku icumu bifuza ko iri rimbi rikuze kurusha ayandi ritunganywa rigaterwamo ubusitani ndetse rigashyirwamo amatara mu guha agaciro Abatutsi bishwe ariko ntibashobore gushyingurwa.

Agira ati “Agaciro kaha tuzakabonera mu kuhatunganya, hari ibyobo byacukuwe kandi bishyirwamo imibiri y’ Abatutsi mu 1959, Habyarimana afata ubutegetsi no mu mwaka wa 1990, abo bose nta n’umwe ushyinguwe mu cyobo twakuyemo abo twashyize mu rwibutso.”

Kabanda akomeza avuga ko abantu bashyinguwe mu Rwibutso rwa Komini Rouge ari abishwe mu 1994 nkuko baberetswe n’ababishe naho abishwe mbere yaho ntibazi ibyobo batawemo.

“Abantu bashyinguwe mu rwibutso ni abishywe kuva tariki ya 6 Mata 1994 kugeza igihe urugamba rwo kubohoza igihugu no guhagarika Jenoside rurangiriye. Abantu bacu bishwe mu myaka ya 1990, 1991, 1993, bakuwe mu duce twa Bigogwe, Kabaya, Nkuri na Kibirira bazanwaga gufungirwa muri gereza ya Gisenyi, ku manywa abagororwa bakaza gucukura ibyobo hano mu irimbi, ijoro ryagera bakabazana kubicira muri iri rimbi bakajugunywa muri ibyo byobo. Kandi ntituzi aho bari.”

Kabanda avuga ko abacitse ku icumu bifuza ko iryo rimbi ritunganywa nabo batabonetse bagahabwa agaciro.

“Kugira ngo twumve ko tugize amahoro, hano hantu hashyirwe ubusitani, hashyirwe amatara hatunganywe, two kujya tuhabona ngo dutekereze ko abantu bacu barengewe n’ibihuru n’ibikaranka.”

Urwibutso rwa Komini Rouge rushyinguwe mo imibiri y’Abatutsi ibarirwa mu bihumbi bine harimo iyakuwe mu cyobo cyajugunywemo Abatutsi bicirwaga kuri iri rimbi, naho abandi benshi bagiye bajugunywa mu byobo biri hagati mu mva z’abahashyinguwe kandi bitazwi.

icyobo cyajugunywemo imibiri y'Abatutsi mat 1994 cyakuwemo abashyinguye mu rwibutso
icyobo cyajugunywemo imibiri y’Abatutsi mat 1994 cyakuwemo abashyinguye mu rwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka