Rubavu: Gutangiza icyunamo byabereye Nyamyumba hafi y’ikiyaga cya Kivu

Gutangiza icyumweru cy’icyunamo mu karere ka Rubavu tariki 07/04/2013 byatangiriye mu murenge wa Nyamyumba, umwe mu mirenge ukora ku Kivu waguyemo abantu benshi banazwe mu mazi bikozwe n’Interahamwe n’abari abayobozi bayoboraga komini ya Nyamyumba.

Uretse abaturage hari n’abakozi b’uruganda rwa Bralirwa baguye muri uyu murenge ubwo Jenoside yatangiraga kuko hari abatarashoboye guhunga ngo nibura bagere i Goma mu cyahoze ari Zaire kubera amabariyeri yari mu nzira hafi ya Hotel Serena y’ubu.

Urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside baguye mu murenge wa Nyamyumba rwatangiriye ku ruganda rwa Bralirwa bagana ku mashyuza ari mu murenge wa Nyamyumba hamwe mu haguye abantu mu gihe cya Jenoside.

Abanyarubavu mu rugendo rwo gutangiza icyunamo mu murenge wa Nyamyumba.
Abanyarubavu mu rugendo rwo gutangiza icyunamo mu murenge wa Nyamyumba.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Nyirasafari Rusine Rachel, yasabye Abanyarubavu kumva ko kwibuka ari uguharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitasubira ukundi.

Avuga ko kwibuka bijyana no kwamagana amahano yabaye n’icyayahembera, kandi Abanyarwanda ngo ntibagomba guhora mu maganya ahubwo bagomba kugira imbaraga zo kwigira bubaka ubuzima bwabo n’igihugu.

Nubwo hari impungenge ko abantu baba bitabiriye amasengesho batitabira gutangiza icyunamo, mu karere ka Rubavu abaturage babyitabiriye ari benshi nyuma y’uko abanyamadini batangaje ko amasengesho azaba kare abantu bakitabira gahunda zo gutangiza icyunamo.

Amadini asanzwe atinza amasengesho yagerageje kwihutisha gahunda no kuzinduka kugira gahunda zirangire kare.

Umurenge wa Nyamyumba watoranyijwe kubera ubwicanyi bwahakorewe.
Umurenge wa Nyamyumba watoranyijwe kubera ubwicanyi bwahakorewe.

Nyirasafari avuga ko nkuko Jenoside yakozwe n’Abanyarwanda, abandi Banyarwanda bafite inshingano yo kwiyubakira igihugu bafata mu mugongo abo Jenoside yahekuye, naho abo yakozeho ntibaheranwe n’agahinda ahubwo bagaharanira kwigira.

Uretse gutangiza icyunamo mu rwego rw’akarere ka Rubavu byabereye mu murenge wa Nyamyumba, abaturage batangije icyunamo mu midugudu yabo benshi bakaba bagiye bakora ingendo bagana aho bagomba guhurira ndetse bakaza no kuhumvira ijambo rya Perezida wa Repubulika.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka