Rubavu: Diyoseze ya Nyundo yatanze ubutaka buzimurirwaho urwibutso rwa Nyundo

Nyuma y’uko akarere ka Rubavu gakoresheje inyigo y’ahazubakwa urwibutso ruzimurirwamo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yari mu rwibutso rwangijwe n’amazi y’umugezi wa Sebeya, ubuyobozi bwa Diocesse ya Nyundo bwagaragaje ko ahakorewe inyigo atariho hatanzwe ahubwo bwereka akarere ahagomba kubakwa urwibutso.

Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda nizo zakoreshejwe mu gukora inyigo y’ahazubakwa urwibutso, taliki 2/4/2014 umushumba wa Diyoseze ya Nyundo agaragaza ubutaka bw’ahazubakwa urwibutso, yatangaje ko ibyagendeweho n’akarere atari ukuri kuko ntaho Diyoseze yasinye yemeza ko itanze ubutaka, ndetse ahagaragajwe hakaba ari hato kuruta ahari hakorewe inyigo.

Inyuma y'iryo shyamba niho hatanzwe kuzubakwa urwibutso rusimbura urwangijwe n'amazi ya Sebeya.
Inyuma y’iryo shyamba niho hatanzwe kuzubakwa urwibutso rusimbura urwangijwe n’amazi ya Sebeya.

Hagaragazwa ahatanzwe, ubuyobozi bw’akarere bwemeye ko bugiye kohereza abakozi bo kuhapima no kugaragaza ubuso bw’uko hangana, iyi nama yo kugaragaza ubuso bw’ahazubakwa urwibutso ikaba ikurikira izindi nama zabaye, aho bamwe mubacitse ku icumu rya Jenoside batari bishimiye amakuru avuga ko urwibutso rushobora kwimurirwa mu murenge wa Rugerero kubera ngo ahatanzwe na Diyoseze hahenze nkuko byatangajwe n’akarere.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Bahame Hassan, atanga impamvu urwibutso rwa Nyundo rutubatswe, yari yaratangaje ko ahatanzwe na Diyoseze (hatabayeho) ngo inyigo yahakorewe yagaragaje ko urwibutso rwahubakwa rwakenera miliyoni 250 mu gihe akarere kari kateganyije miliyoni 48 z’amafaranga y’u Rwanda.

Inama zitandukanye zagiye zihuza Ubuyobozi bw’akarere n’Abarokotse Jenoside bo ku Nyundo, hagamijwe kureba icyakorwa kugirango imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside biciwe muri Katederale ya Nyundo bashyingurwe mu cyubahiro.

Imibiri yo mu rwibutso rwa Nyundo rwangijwe n'amazi icumbikiwe mu nyubako ya Diyoseze ya Nyundo.
Imibiri yo mu rwibutso rwa Nyundo rwangijwe n’amazi icumbikiwe mu nyubako ya Diyoseze ya Nyundo.

Inama yahuje inzego z’Ubuyobozi bw’akarere n’Abarokotse Jenoside bo mu murenge wa Nyundo taliki ya 2/4/2014 niyo yagaragarijwe ubutaka buzubakwaho urwibutso bwatanzwe na Diyoseze ya Nyundo ndetse hagaragazwa ko inyigo yakozwe idafite aho yashingiye kuko yakorewe k ubutaka bunini butatanzwe.

Nyirasafari Rusine Rachel umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza nyuma yo kugaragarizwa ubutaka yatangaje ko inyigo ivugururwa igakorerwa ku butaka bwatanzwe ndetse abakozi b’akarere bakabupima kugira ngo hakorerwe n’ibyangombwa, nyuma hakazatangwa irindi soko ryo gukora indi nyigo kugira ngo hategurwe isoko ryo kubaka urwibutso nko mu kwezi kwa Gicurasi.

Konsesa Raissa uhagarariye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Nyundo avuga ko bishimiye kuba ahatanzwe kubakwa urwibutso ari heza kandi atari kure y’ahari harashyizwe urwibutso rwa mbere.

Zimwe mu nyandiko zanditse ku Kiliziya ya Nyundo yiciwemo abantu mu gihe cya Jenoside.
Zimwe mu nyandiko zanditse ku Kiliziya ya Nyundo yiciwemo abantu mu gihe cya Jenoside.

Ku birebana no kujyana imibiri mu wundi murenge kubera kwanga ahatanzwe, Konsesa avuga ko akarere kagendeye ku makuru atari yo gatanga isoko ryo gukora inyigo kuko Diyoseze nta butaka yatanze, hakaba hibazwa miliyoni 10 zatanzwe n’akarere gukora inyigo uburyo zizagaruka n’icyo akarere kashingiyeho gatanga isoko ryo gukorera ahantu hatazwi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka