Rubavu : Bibutse abatwikiwe muri bisi n’abacengezi

Ubuyobozi bw’uruganda rwa Bralirwa n’abakozi barukoramo hamwe n’imiryango yabuze ababo bibutse abakozi ba Bralirwa bayikoragamo bakicwa n’abacengezi batwikiwe muri bisi y’akazi mu mwaka wa 1998.

Iki gikorwa cyabaye tariki 19/01/2013 kibaye ku nshuro ya 15 uruganda rwa Bralirwa rwibuka abakozi barwo 39 bishwe n’abacengezi nyuma yo kumenya ko benshi bayirimo bari Abatutsi.

Uruganda rwa Bralirwa ruhora rwibuka abakozi barwo bishwe n’abacengezi ariko uyu mwaka rwanatashye urwibutso rwabubakiye nk’uko byari byarasabwe mu myaka ishize n’ababuriye ababo muri ubwo bicanyi. Urwibutso rwubatse mu ruganda rwa Bralirwa.

Urwibutso rw'uruganda rwa Bralirwa.
Urwibutso rw’uruganda rwa Bralirwa.

Nubwo mu 1998 Jenoside yari yarahagaritswe abayikoze ntibari bakarangije umugambi wabo cyane ko bishe abo bakozi ba Bralirwa hagendewe ko abayirimo bari Abatutsi.

Abaturage bo mu karere ka Rubavu bashimira ingabo z’u Rwanda zashoboye guhashya abashakaga gukomeza kumena amaraso y’Abanyarwanda.

Imiryango y’ababuze ababo yishyize hamwe kugira ngo ikomeze kwifatanya kwikura mu bwigunge ariko uruganda rwa Bralirwa rubizeza ko rutazabatererana, ariyo mpamvu rubahora hafi ndetse rukazahora rwibuka abakozi barwo bishwe bazize uko baremwe.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Natwe twifatanyije n’ababuze ababo Imana igumye ibahe iruhuko ridashira

Claude yanditse ku itariki ya: 22-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka