Rubavu: Bibutse abanyeshuri n’abakoraga siporo bishwe mu gihe cya Jenoside

Ku bufatanye bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) na komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), urubyiruko rukora siporo n’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza mu karere ka Rubavu bibutse abanyeshuri n’abakoraga siporo bishwe mu gihe cya Jenoside.

Iki gikorwa cyabaye tariki 01/06/2013 cyatangijwe n’urugendo rwatangiriye ku karere ka Rubavu rwerekeza kuri sitade Umuganda ahatangiwe ibiganiro bitandukanye bishishikariza urubyiruko kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo rugaharanira kubaka igihugu rushingiye ku mateka yaranze u Rwanda.

Urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rwatanze ibiganiro rwahamagariye urundi rubyiruko guharanira gukora ibyubaka igihugu cyasenywe n’urundi rubyiruko rwashowe muri Jenoside.

Urubyiruko n'abanyeshuri benshi bo mu karere ka Rubavu bari bitabiriye urugendo rwo kwibuka.
Urubyiruko n’abanyeshuri benshi bo mu karere ka Rubavu bari bitabiriye urugendo rwo kwibuka.

Ubuyobozi bubi bwabayeho bwagarutsweho kuba ya nyirabayazana wa Jenoside, ahabayeho kubiba urwangano n’amacakubiri mu rubyiruko, urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rukaba rwasabwe kujya rwibuka urundi rubyiruko rwazize Jenoside baharanira gukora ibyiza no kubaka igihugu bamagana icyabazanira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ndahirwa Louis ukora mu kigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) yavuze ko imiyoborere mibi yo gucamo Abanyarwanda ibice no kubabibamo amacakubiri yatumye Jenoside ishoboka.

Urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rwasobanuriwe uburyo amateka y’u Rwanda yahinduwe n’abakoloni bacamo Abanyarwanda ibice kugera kuri jenoside ariko ngo urubyiruko rufashijwe n’ubuyobozi bwiza buriho bavuze ko bagomba kwamagana abababibamo amacakubiri babigisha ingengabitekerezo ya Jenoside.

Urubyiruko muri Stade Umuganda rwahawe impanuro zo kwitandukanya n'abashaka kubabibamo amacakubiri.
Urubyiruko muri Stade Umuganda rwahawe impanuro zo kwitandukanya n’abashaka kubabibamo amacakubiri.

Mugisha Francois ushinzwe umuco na Siporo mu akarere ka Rubavu avuga ko kuba igikorwa cyo kwibuka mu mashuri makuru na Kaminuza hamwe no mu bakora siporo kibera rimwe byasabwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya Jenoside kugira ngo bishobore kugira imbaraga mu gihugu cyose kandi urubyiruko rwigishwe guharanira ko imiyoborere myiza yimakazwa.

Igikorwa cyo kwibuka abakora siporo n’abanyeshuri 2013 gifite insanganyamatsiko igira iti: “Guteza imbere amahame n’ibikorwa by’imiyoborere myiza mu banyeshuli n’abasportif nk’imwe mu nkingi zo kurwanya Jenoside no gukumira ingenga bitekerezo yayo”.

Igikorwa cyajyanye no kwigisha urubyiruko rwiga mu mashuri kwirinda amacakubiri no kumenya amateka yaranze u Rwanda kugira ngo abakiri bato bashobore kumenya ubukana bwa Jenoside no kuyikumira bahereye kwanga abababibamo amacakubiri.

Urubyiruko rusura urwibutso rwa “ Komine Itukura” mu murenge wa Gisenyi.
Urubyiruko rusura urwibutso rwa “ Komine Itukura” mu murenge wa Gisenyi.

Iki gikorwa kandi cyajyanye no gusura urwibutso rwa Gisenyi rwiswe Komini itukura rushyinguwemo abantu n’ubu bataramenyekana umubare kubera ko abarujugunywemo batigeze bashyingurwa mu cyubahiro.

Abanyeshuri n’urubyiruko bahasuye kugira ngo bashobore kwibonera ububi bwa Jenoside bashobore kwamagana abashaka kubabibamo amacakubiri n’icyatuma u Rwanda rusubira mu bihe bibi rwanyuzemo.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 2 )

Kambale umbabarire kuba nsomye iyi nkuru ntinze. Gusa nagiraga ngo nkubwire ko uwo RUFOKO uvuga ko yishwe muri Genocide akiriho. Arahari atuye mu mugi wa gisenyi. Ku bindi bisobanuro wanshaka nkabiguha.

Elysee yanditse ku itariki ya: 11-08-2013  →  Musubize

Umugabo witwaga RUFOKO warushinzwe urubyiruko mumugi wa Rubavu akabayarishwe murijenoside we muzamwibuka ryari ? twizere ko Munyagishari Bernard nibamara kumugeza mu Rwanda azadusobanurira inkomoko yabantu bashyinguwe mu ri komine itukura kuko niwe wari umukuru w’interahamwe muri rubavu , kandi niwe watoranyaga abagomba kwicwa.

kambale yanditse ku itariki ya: 2-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka