Rubavu: Bibutse abagore n’abana bishwe muri Jenoside
Akarere ka Rubavu kibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, hazirikanwa abagore n’abana bahasize ubuzima.

Ku rwibutso rwa Komini Rouge rushyinguyemo imibiri 5,303 y’Abatutsi bishwe, niho hashyizwe indabo, hibukwa abagore n’abana bahiciwe urw’agashinyaguro bakajugunywa mu byobo byari byaracukuwe n’abafungwa bari muri gereza ya Gisenyi.
Niyibizi Ntabyera Hubert, umuyobizi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Rubavu, yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abashimira kwiyubaka no kudaheranwa n’amateka akarishye babayemo, ahubwo bakiteza imbere mu buryo bwose.
Ntabyera agaya abagore n’abana bijanditse muri Jenoside, ahamagarira urubyiruko kurebera ku rugero rwiza rw’abana b’i Nyange mu Karere ka Ngororero, babaye intwari bakitandukanya n’ingengabitekerezo ibacamo ibice, bakemera kubura ubuzima aho kwitandukanya.

Ntabyera yihanganishije abana babuze ababyeyi kimwe n’ababyeyi babuze abana muri Jenoside yakorewe Abatutsi Mata 1994, abizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi, asaba abarokotse gukomeza gushyigikira ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge.
Urwibutso rwa Komini Rouge ruherereye mu Murenge wa Gisenyi rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 5303, benshi bishwe bavuye muri Komini Rubavu, mu gihe hari n’abahiciwe bafashwe barimo guhungira muri Zaïre (RDC ubu).
Amateka ya Jenoside muri Gisenyi agaragaza ko ubwicanyi no gutoteza Abatutsi byatangiye kuva mu 1990, bijyana n’ibikorwa byo gufunga ibyitso ndetse benshi baburirwa irengero.

Bamwe mu bari bafungiye muri gereza ya Gisenyi bavuga ko hari abishwe bagashyingurwa mu byobo bitazwi, biri mu irimbi riri ahashyizwe urwibutso rwa Komini Rouge.

Ohereza igitekerezo
|