Rubavu: Abaturage bo mu murenge wa Mudende banze kwerekana aho Abatutsi batawe

Abaturage bo mu murenge wa Mudende, mu karere ka Rubavu baranengwa uburyo bari baranze kwerekana aho imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside batawe.

Iyo mibiri yaje kubonwa ubwo kubakaga isoko rya kijyambere bakaza kugwa ku cyobo, nk’uko Byatangaje n’uhagarariye IBUKA muri aka karere Innocent Kabanda, ubwo bari mu muhango wo gusoza icyunamo kuri uyu wa Gatanu tariki 13/04/2012.

Kabanda yavuze ko kugeza ubu nta muntu urerekana aho abandi Batutsi baba batabwe kugira ngo nabo bashyingurwe, ahita anasaba ko icyo cyobo cyasubizwa isura cyahoranye kigirwa urwibutso.

Gusa Kabanda yashimye aba baturage uburyo byibura ubwitange bwabo muri gahunda z’icyunamo mu myaka itatu ishize bwiyongereye.

Kuri icyi cyobo ari naho habereye igikorwa cyo gusoza icyumweru cy’icyunamo cyari cyatangiriye mu murenge wa Rugerero, gitabyemo imibiri y’inzirakarengane zisaga 3007.

Icyo cyobo cyavumbuwe mu 2005, ubwo aho hantu haherereye muri uyu murenge wa Mudende hari hagiye kubakwa isoko rya kijyambere.

Muri uyu murenge wiciwemo Abatutsi barenga 6.000, nyamara kugeza ubu hamaze gushyingura imibiri 3.500 gusa.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka