Rubavu: Abanyamuryango ba FPR bafashije abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu kagali ka Mbugangari mu murenge wa Gisenyi bishimira ibikorwa bamaze kugezwaho n’uyu mu ryango ku buryo basanga bakwiye kunganira igihugu cyabo mu kwicyemurira ibibazo bafasha abatishoboye babari hafi.

Mu gihe mu Rwanda hari kwibukwa Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 19 kizama iminsi 100, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bavuga ko bagomba kuzuza baremera abarokotse Jenoside yahagaritswe n’ingabo zari iza FPR inkotanyi.

Ihene 20 n’imyenda bifite agaciro ka miliyoni nibyo aba banyamuryango bashyikirije abacitse ku icumu rya Jenoside ya korewe Abatutsi, baniyemeza gutanga ubufasha mu kuvuza umwana warwaye amaso kubera ubuhiri yakubiswe akiri urujunja bimuviramo kurwara amaso.

Uyu mwana w’imfubyi uba Mbugangari yavuye mu ishuri kubera ko yabuze ubushobozi bwo kugura indorerwamo yategetswe na Muganga, ariko abanyamuryango ba FPR inkotanyi mu bariyemeje kuzimugurira, nk’uko byemejwe na Babonampoze Mussa.

Abanyamuryango ba FPR Mbugangari bavuga ko n’ubwo bakoze icyo gikorwa cyo gufasha abacitse ku icumu batishoboye, amatungo bahawe basabwa kuyafata neza kugira ngo abagirire akamaro bizafashe n’abana babo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka