RSSB yibutse abakoraga mu Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’Abakozi bishwe muri Jenoside

Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) hamwe na Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), basabye Abanyarwanda kudaceceka mu gihe bumva cyangwa babona abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abayobozi ba RSSB hamwe n'uwa CNLG mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994
Abayobozi ba RSSB hamwe n’uwa CNLG mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994

Ibi babisabye ku wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2021 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 abari abakozi 19 b’Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’Abakozi mu Rwanda (CSR) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, avuga ko mu "kwibuka twiyubaka" abantu bagomba guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho, ariko bikajyana n’ibikorwa byo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kubicengeza mu bantu.

Rugemanshuro yagize ati "Ntitugomba kwihanganira na busa uwatinyuka kudusubiza inyuma, ukomeretsa mugenzi we cyangwa uwagerageza gusubiza inyuma icyerekezo ubuyobozi bwatanze cy’ubumwe bw’Abanyarwanda hamwe no kubaka u Rwanda”.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro

Rugemanshuro avuga ko Abanyarwanda muri rusange n’abakozi ba RSSB by’umwihariko, bagomba guhangana n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside hifashishijwe cyane cyane imbuga nkoranyambaga, nk’uko na bo ari zo bakoresha.

Ati: "Biri mu nshingano za buri Munyarwanda wese aho ava akagera kutabyihanganira, ubonye ikitari cyo ugisubize, tuvuge uko byagenze duhashye ibinyoma, ni rwo rugendo ruzadufasha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Umuyobozi Mukuru muri CNLG ushinzwe Ubushakashatsi, Dr Jean Damascène Gasanabo wifatanyije na RSSB kwibuka ku nshuro ya 27, we asaba Abanyarwanda kutemera ko habaho icyuho gituma abasoma inkuru zivuga ku Rwanda barumenyera ku bibi.

Dr Gasanabo avuga ko hari byinshi bigaragaza ubwiza bw’u Rwanda abantu bashyira ku mbuga nkoranyambaga za murandasi n’ahandi, kugira ngo abantu badakomeza kurutekerezaho ibibi gusa.

Avuga ko hari ushobora kwandika asubiza uwahakanye Jenoside cyangwa akandika ibintu byiza abona ku Rwanda, yanyura ahantu agafotora ibyiza nyaburanga, ibikorwa remezo bigezweho n’ibindi.

Dr Gasanabo ati:“Kuki dusoma iby’abandi gusa, kuki bo batasoma ibyacu bakagira inyota yo kuza mu Rwanda?”

Bamwe mu bahagarariye imiryango y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakoreraga CSR, bashima ko imikorerere y’icyo kigo itandukanye cyane n’iya RSSB y’ubu, kuko CSR ngo yarangwaga n’ivangura kandi ubuyobozi bwayo bugahoza ku nkene abitwaga Abatutsi.

Rutayisire Masengo wari waje kwibuka mushiki we wakoreraga CSR yagize ati "Bavugaga ko Abatutsi ari ibyitso by’Inkotanyi, bigatuma abakorera CSR babana n’ubwoba bukabije, ariko ubu abakorera RSSB ntabwo ari Abatutsi, Abahutu cyangwa Abatwa".

Rutayisire uhagarariye umuryango Ibuka mu Karere ka Nyarugenge avuga ko icyizere bafite ubu bagishingiye ku kuba bafite Leta iha agaciro Abanyarwanda bose.

Bashyize indabo ku rwibutso ruri muri RSSB
Bashyize indabo ku rwibutso ruri muri RSSB
Masengo Rutayisire uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyarugenge yaje muri RSSB kwibuka mushiki we
Masengo Rutayisire uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyarugenge yaje muri RSSB kwibuka mushiki we
Bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakoreraga CSR
Bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakoreraga CSR
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka