RPA yahuye n’ikigeragezo gikomeye mu guhagarika Jenoside - Gen Kabarebe

General James Kabarebe avuga ko ingabo za RPA zahuye n’ikigeragezo gikomeye mu guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, zikabasha kurokora bamwe mu bicwaga.

Gen Kabarebe avuga ko mu ngabo zahagaritse Jenoside harimo abari bafite ababo bishwe muri Jenoside, ku buryo byari bibagoye gutabara kandi ntizishore mu bikorwa byo kwihorera.

Gen Kabarebe yabivugiye mu kiganiro yatanze, ubwo abakozi b’ibigo bikora ubucuruzi bw’ingendo zo mu kirere, bibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibyo bigo ni Rwanda Civil Aviation Authority, Rwanda Airports Company, Akagera Aviation na Rwandair.

Mu kiganiro General James Kabarebe yahaye abo bakozi, yagarutse ku mbaraga zakoreshejwe kugira ngo Jenoside yakorerwaga Abatutsi ihagarikwe.

Gen Kabarebe yavuze ko hari ibimenyetso byinshi byagaragazaga ko Jenoside yarimo itutumba, ariko ko igitangira icyari gikenewe ari ingabo zifite imbaraga n’ubwitange, kugira ngo zibashe kuyihagarika.

Ati “Jenoside rero itangiye, icyari gikenewe ni ikintu kimwe gusa. Icyari gikenewe ni ingabo zikomeye cyane, zifite imbaraga, zihuta cyane n’ingoga n’ubwitange bwinshi kugira ngo Jenoside ishobore guhagarikwa. Kubaho kwa RPA icyo gihe, igahagarika Jenoside uko yayihagaritse, ni cyo gitumye u Rwanda ruriho uyu munsi”.

Gen Kabarebe avuga ko ingabo za RPA zahuye n’ibizica intege byinshi mu rugamba rwo guhagarika Jenoside, ari na byo bigaragaza ko Jenoside yari yarateguwe neza.

Gen. Kabarebe avuga ko n’ubwo byari bigoranye, ingabo zari iza RPA zagaragaje umutima wa kimuntu mu guhagarika Jenoside, ndetse ko cyari ikigeragezo, ariko bari baratojwe uko bakwiye kubyitwaramo.

Ati “Abasirikare ba RPA bahagarikaga Jenoside, abenshi muri bo bari bafite imiryango muri abo bicwaga. Kubwira rero uwo muntu ngo nahagarike Jenoside kandi akomeze umutima ukomeye adateshuka ku nshingano zo kubaka igihugu ni ikintu gikomeye cyane. Ariko birumvikana. RPA yari yarateguwe kuva kera cyane, kumenya icyo barwanira ku gihugu cyabo, no kumenya ko n’ubwo bahura n’ikigeragezo kingana gute ko batateshuka ku kubaka igihugu cy’u Rwanda”.

Kabarebe kandi yavuze ko ababuze ababo muri Jenoside na bo bitangiye igihugu, bityo ko bagifite inshingano zo kucyubaka kurusha abandi bose.

Avuga kandi ko amateka Abanyarwanda banyuzemo akwiye kubatera imbaraga zo gukorera igihugu, bakibuka ariko bareba imbere, ntihagire uzongera kubashuka agamije kubashora mu bibi.

Mbere y’ibikorwa byo kwibuka, abakozi b’ibigo bifite aho bihuriye n’ingendo z’indege babanje gusura ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Aimé Robert Niyomwungeri, umukozi wa Rwandair wavuze mu izina ry’ibigo bikora ubucuruzi bw’ingendo zo mu kirere, avuga ko nk’abantu bahura n’abanyamahanga buri munsi, kumenya amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside bibafasha gusobanurira neza abo banyamahanga amateka y’u rwanda bayazi.

Ati “Nk’abantu duhura n’abanyamahanga benshi, twifuje gusura iyi ngoro kugira ngo tumenye ayo mateka, abanyamahanga dukorana na bo n’abo duhura tujye tubasha kubabwira amateka tuzi, ndetse n’ibyo tugeraho nk’igihugu, tujye tumenya ko byubakiye ku musingi wo guhitamo kw’Abanyarwanda”.

Bukuru Jean Claude, umwe mu bakozi b’ibi bigo, we yabwiye Kigali Today ati “Numvise uburyo ingabo 600 zari mu Nteko Ishinga Amategeko zabashije gutabara bamwe mu bicwaga kandi zari zikikijwe n’ingabo nyinshi kandi zifite ibikoresho byinshi cyane. Nk’umunyarwanda binsigiye isomo ko nkwiye kwitangira igihugu cyanjye, ndetse nkaba nanagipfira igihe bibaye ngombwa”.

Ibigo bikora ingendo zo mu kirere kandi mu gushyigikira abarokotse Jenoside mu rugendo rwo kwiyubaka, byanafashije imiryango 61 yo mu Karere ka Bugesera, mu bikorwa binyuranye bibateza imbere.

Ibi bigo byibuka by’umwihariko abantu icyenda bakoreraga icyitwaga Régie des Aéroports du Rwanda (RAR), ndetse n’abandi 13 bakoreraga icyitwaga Air Rwanda, hanyuma bikanibuka muri rusange abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Basobanuriwe amateka yo guhagarika Jenoside
Basobanuriwe amateka yo guhagarika Jenoside
Bageneye inkunga ingoro y'amateka yo guhagarika Jenoside
Bageneye inkunga ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka