RLRC yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi itaha ibikorwa by’uwo yubakiye

Komisiyo y’igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko “RLRC” yasuye urwibutso rwa Komini rouge mu karere ka Rubavu inasura umuturage yavugururiye inzu.

Basuye urwibutso rwa Komini Rouge, urwibutso rufite amateka akomeye muri Rubavu
Basuye urwibutso rwa Komini Rouge, urwibutso rufite amateka akomeye muri Rubavu

Abayobozi ba RLRC hamwe n’abakozi bayo baje kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rubavu basuye urwibutso rwa Komini Rouge, rufite amateka atandukanye n’ahandi kuko rwatangiye kwicirwaho Abatutsi n’abatavuga rumwe na Leta ya Habyarimana kuva 1990.

KabanDa Innocent umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rubavu, avuga ko ubwo ahandi Abatutsi batangiye kwicwa muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994, mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi ubwicanyi bwatangiye 1990.

Yagize ati “Turi kuri Komini Rouge, ahabereye ubwicanyi ndengakamere, aho abatutsi n’abahutu batavuga rumwe na Leta ya Habyarimana batangiye kwicwa 1990, ntayindi mpamvu, uretse kuba hari indiri y’abateguye Jenoside, iwabo wa Bagosora, Simbikangwa, Habyarimana n’abandi bari bakomeye.”

Kabanda avuga ko umujyi wa Gisenyi wari urimo ikigo cya Gisirikare cyegeranye na Gereza yafungirwagamo ibyitso bakabajyana kubicira Komini Rouge n’ijoro.

Ati “Muri uru rwibutso dushyinguye abantu 4613, ariko hari abandi benshi tutazi ibyobo batawemo hano kubera hari irimbi rusange, ariko mbere ya Jenoside twabonaga abanyururu bazana amasuka tukibwira ko baje gukorera intoki bafite hano, nyamara abahaca bagasanga bacukuye ibyobo, ibyo byobo iyo bwiraga hano hicirwaga abantu bavanywe ahantu hatandukanye bakabijugunywamo.”

Iyo nzi ni yo baremeye umwe mu barokotse Jenoside utishoboye
Iyo nzi ni yo baremeye umwe mu barokotse Jenoside utishoboye

Kabanda avuga ko inshuro bagerageje gushaka ibyo byobo rusange byatawemo abicwaga mu byitso batabibona ahubwo bakabona abandi bashyinguwe, ubu bakaba barahagaritse gukomeza gushaka imibiri y’abishwe kugeza igihe bazabonera amakuru yizewe.

Kuri Komini Rouge niho hiciwe Intwari Niyitegeka Felecita, n’abandi bari kumwe, ni irimbi ryari risanzwe rishyingurwamo abantu bitabye Imana.

Ariko kuva tariki 7 Mata 1994, niho hicirwaga abatutsi babeshywa ko bajyanywe kuri Komini, kugeza ubwo uwitwa Ntawiha Thomas yabwiye interahamwe ko zamubeshye zitamujyanye kuri Komini ahubwo zimujyanye Komini Rouge, izina ritangira gukoreshwa uko.

Habiyaremye Aimable umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu ushinzwe kuvugurura amategeko avuga ko baje kwibukira mu karere ka Rubavu kugira bamenye amateka y’ibyahabereye, kandi bibahe imbaraga zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Ibi biduha imbaraga zo kwiyemeza ko Jenoside itazongera kuba ukundi, kuko abayihagaritse imbaraga ntaho zagiye, ariko biduha imbaraga zo kubaka inzira y’iterambere n’urukundo n’ubumwe kugira ngo ibyabaye bitazongera.”

Banamuremeye inka
Banamuremeye inka

Uretse gusura urwibutso rwa Komini Rouge, abakozi ba RLRC basuye umukecuru Mukantabana Falasia, RLRC yavugururiye inzu, bamwubakira n’ikiraro cy’inka.

umukecuru Mukantabana w’abana batatu wari usanzwe aba munzu yangiritse, avuga ko ashima Leta y’u Rwanda ifite abayobozi batibagirwa ababaye.

Ati “Twari tubayeho nabi mu nzu yenda kutugwira, ibinonko bitugwa amanywa n’ijoro, ariko ubu barayidukoreye bashyiramo na Sima, baduhaye inka baduha n’ikiraro, ubu tumeze neza turanywa amata.”

Umukecuru Mukantabana avuga ko kugira ababasura kandi babitaho byongerera imbaraga abacitse ku icumu, akavuga ko nubwo bitabibagza ababo babuze ariko bazirikana ko basigaranye n’abandi babitaho kandi babatekereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka