RIB yakiriye ibirego 55 by’ingengabitekerezo ya Jenoside mu cyunamo
Mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyatangiye tariki 7 kugeza kuri 13 Mata 2020, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko rwakiriye ibirego 55 by’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo.

Nk’uko bisobanurwa n’Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, urebye ibi birego byaragabanutse ugereranyije no mu mwaka ushize wa 2019, kuko ho habonetse ibirego 72.
Ibi birego by’ingengabitekerezo ya Jenoside ngo byabonetse hirya no hino mu gihugu, kandi kugeza ubu biracyakorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane koko niba ari ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside, bityo hanamenyekane uko abo bizahama bazahanwa.
Ku bw’ibyo, Marie Michelle Umuhoza anavuga ko kugeza ubu muri ibyo birego 55 hataramenyekana umubare w’iby’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Agira ati “Kugira ngo nkubwire ngo muri biriya byaha dufitemo ingengabitekerezo za Jenoside icumi, dufitemo gupfobya Jenoside bingana gutya, ibyo bizaza nyuma, iperereza ryararangiye”.
Akomeza agira ati “Mu birego 55 twakiriye, iperereza rishobora gusanga ibyaha by’ingengabitekerezo birimo birenga ibirego, harimo ibindi bikorwa bigize icyaha, cyangwa se ugasanga biranagabanutse”.
Atanga urugero ku wagiye mu murima w’umuturage wacitse ku icumu rya Jenoside akarandura imyaka, agira ati “Iperereza rishobora kuzagaragaza wenda ko bwari ubujura, aho kuba guhohotera uwacitse ku icumu nk’uko byitwa mu itegeko ry’ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Avuga ko ibirego byose bakiriye bikiri mu iperereza, ku buryo atahita atangaza ibyo guhohotera abarokotse Jenoside, gusa mu byasohotse mu bitangazamakuru harimo icyo kwangiza imyaka itandukanye mu bice bitandukanye.
Polisi na yo ni rumwe mu nzego zifatanya na RIB gukurikirana ibijyanye n’ibi byaha ndetse n’ababikoze. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye Kigali Today ko hagiye hagaragara ibikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no guhohotera abacitse ku icumu mu turere dutandukanye haba muri Kigali ndetse no mu Ntara.
Yavuze ko ibyaha byagiye bigaruka kenshi birimo gutema no kurandura imyaka, gutema no gukomeretsa amatungo ndetse n’imvugo zikomeretsa abacitse kwu icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Intara y’Amajyepfo ni yo yagaragayemo ibyaha byinshi, kuko muri iyo Ntara hagaragaye ibirego bigera kuri 18.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka26
- Abagize Ibuka-Italia basanga Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye kwigishwa mu mashuri
- Komisiyo yiga ku ruhare rw’u Bubiligi mu bibazo bya Congo izagaragaze n’uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi – RESIRG
- Musenyeri Rucyahana aramagana abakomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
- Itorero Inganzo Ngari rirabasusurutsa mu gitaramo cyo Kwibohora bise ‘Urw’Inziza’
- Nyanza: Mu mibiri itatu yabonetse i Busasamana, umwe wahise umenyekana
- Itangizwa rya Turquoise: Operasiyo ya Gisirikare y’Abafaransa yari ije gutabara Guverinoma y’Abicanyi n’ingabo zayo
- Abapfobya Jenoside ntibagomba kudutera ubwoba - Dr Bizimana J. Damascène
- Imiryango yazimye muri Jenoside ni ikimenyetso cy’umugambi wo kurimbura abafite icyo bahuriyeho – Jeannette Kagame
- Uwarokotse Jenoside ararembye nyuma yo gukubitwa n’abagizi ba nabi
- Tariki 17/06/1994 : Guverinoma ya Kambanda yabeshye ko mu Bisesero hari inyenzi, ijya gutsemba Abatutsi baho bari bataricwa
- 14-17/06/1994 : iyicwa ry’Abatutsi kuri Sainte Famille no kuri Saint Paul na Operasiyo idasanzwe y’Inkotanyi yo gukiza abicwaga
- Gukurikirana ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bishyigikira ubumwe n’ubwiyunge
- Tariki 08/06/1994: Muri Ngororero ubwicanyi bwakorewe abana babyawe n’abagore b’Abahutukazi ku bagabo b’Abatutsi
- Ubuhamya: Interahamwe zahaye Kayitaramirwa amahitamo atatu
- Abanyarwanda baba muri Cameroun bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
- Gushakisha imibiri mu cyuzi cya Ruramira birasubukurwa kuri uyu wa mbere
- Icyuzi cya Ruramira kimaze kubonekamo imibiri y’Abatutsi 218 bishwe muri Jenoside
- Tariki 04/06/1994 : Ifatwa rya Kabgayi ryababaje Guverinoma ya Kambanda
- Iya 02 Kamena 1994 itariki y’icyizere ku barokokeye i Kabgayi
- U Bubiligi bwahamagaje Abadipolomate babwo kubera amakosa bakoze mu #Kwibuka26
Ohereza igitekerezo
|