Prof. Lyambabaje yanenze iyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda itaramaganye Jenoside

Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Alexandre Lyambabaje, anenga kuba nta jwi ryumvikanye ryamagana Jenoside ryavuye mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, kandi Intego yayo yari ‘Urumuri n’agakiza bya rubanda.

iyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda iranengwa kuba itaramaganye Jenoside
iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda iranengwa kuba itaramaganye Jenoside

Yabigarutseho kuri uyu wa 22 Mata 2021, ubwo mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye bibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ijambo rye yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, abanyeshuri n’abarimu basaga 400 baguye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, kandi ko ibyo umuntu abirebeye mu ishusho rusange, akagereranya n’ahandi Abatutsi babaga bahungiye nyuma bakahicirwa, uyu mubare wari munini cyane.

Yakomeje agira ati “Noneho byakwiyongeraho ko Motto ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yari: Urumuri n’agakiza bya Rubanda, ukibuka ko nta tandukaniro ryabaye kuri uyu musozi, wumva ari akumiro”.

Yunzemo ati “Kuba ari nta gukiza, cyangwa nibura kugerageza guhisha Abatutsi kwigeze kuvugwa ahangaha, kuba ari nta jwi ryamagana ubwicanyi rirengera abari bibasiwe ryahaturutse, biragorana kwemera. Mbese habagaho imvugo itagira aho ihuriye n’ingiro”.

Kuri we ngo amagambo yari meza, ariko kuba mu mitima hari harabibwemo urwango, byatumye nta gakiza nta n’urumuri rujyana ku cyiza ruturuka muri NUR.

Ati “Kandi birazwi ko bamwe mu bacengeje urwango mu mitima y’Abanyarwanda baje kuzavamo abajenosideri bahekuye u Rwanda, na Ferdinand Nahimana, wari uw’iyi Kaminuza, abarimo”.

Prof. Alexandre Lyambabaje, Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda
Prof. Alexandre Lyambabaje, Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda

Yasabye rero abarimu ba kaminuza y’u Rwanda ko mu gihe bigisha, barushaho kujya bibutsa urubyiruko ko iyicwa ry’Abatutsi ryaje kuvamo Jenoside yabakorewe mu gihugu cyabo mu mwaka wa 1994, abari urubyiruko icyo gihe ari bo bari ku ruhembe mu rugamba kwica izo nzirakarengane.

Yagize ati “Maze rero n’ubwo ishyano ryagwiriye u Rwanda tutenda kurihindura, cyangwa ngo abapfuye tubagarure, ikidashidikanwaho ni inshingano ikomeye twe nk’abarimu hamwe n’abanyeshuri dufite, n’uruhare rwisumbuye twagira, mu gukomeza kubaka u Rwanda rw’Abanyarwanda barangwa n’ubwuzuzanye”.

Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda bari bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka, bavuze ko nk’urubyiruko biteguye guharanira ko Jenoside itazasubira ukundi, cyane cyane barwanya abayipfobya.

Ange Umwali Mukashyaka wiga mu mwaka wa 4 mu ishami ry’amategeko yagize ati “Dufite inshingano ikomeye cyane yo guhindura ibyo urubyiruko rwakoze, tugakoresha ubumenyi dufite turwanya abapfobya Jenoside kugira ngo itazasubira”.

Ibi ngo bazabikora bifashishije imbuga nkoranyambaga zikunze kugaragaraho ubutumwa bupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bandika ibitabo, bo bagaragaza ko yabaye kandi ko idakwiye gusubira.

Vénuste Mutijima, umuhuzabikorwa wa AERG muri UR/Huye na we ati “Izo mbuga nkoranyambaga abapfobya Jenoside bifashisha natwe nk’urubyiruko turazikoresha. Ndashishikariza bagenzi banjye kutazijyaho tugiye gusubiza abapfobya Jenoside gusa, ahubwo no kubatanga tukaba ari twebwe dutanga ubutumwa nyabwo, bw’amateka atagoretse”.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Genocide yateguwe n’abantu b’intiti.Igitangaje cyane n’uko abategetsi b’u Rwanda muli 1994 hafi ya bose bitwaga Abakristu (President,Ministers,Prefets,Bourgmestres,Conseillers,senior military and police officers,etc...).Nyamara hafi ya bose bakoze genocide.Iyo nibuze icya kabiri cy’abo kiza kuba Abakristu nyakuri,nta genocide yari kuba.Byerekana echec (failure) y’amadini avuga ngo akorera Imana.Niba koko yakoreraga Imana,yajya ahindura abantu abakristu nyabo.

mazimpaka yanditse ku itariki ya: 23-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka