Prof. Gambari uherutse gushimwa na Perezida Kagame ni muntu ki?

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe Isi yose yari yimye amaso ibyaberaga mu Rwanda, idashaka kugira icyo ibikoraho, ahubwo ugasanga hari impaka za kumenya niba ari isubiranamo ry’amoko gusa, cyangwa se niba ari Jenoside, Umudipolomate w’Umunya-Nigeria yabwiye Akanama ka LONI gashinzwe umutekano ko bagombye kugira icyo bakora, kuko ibirimo kubera mu Rwanda ari Jenoside.

Prof. Ibrahim Gambari
Prof. Ibrahim Gambari

Prof. Ibrahim Gambari, ubu uyobora abakora mu biro by’Umukuru w’igihugu cya Nigeria Muhammadu Buhari, mu 1994, yari ahagarariye igihugu cye cya Nigeria mu kanama ka LONI gashinzwe umutekano ku buryo budahoraho, nyuma aza no kukayobora.

Mu gihe inama ya LONI yari iteranye bariho bajya impaka niba bakwiye kugabanya umubare w’abasirikare boherejwe na LONI barinda amahoro mu Rwanda, ndetse bakanahindura ubutumwa bafite mu Rwanda. Prof. Gambari yabwiye abari muri iyo nama ko uwo mwanzuro bagiye gufata uzateza ingaruka zikomeye cyane.

Prof. Gambari ahora ashimirwa kubera ibyo yakoze we na Colin Keating wo muri New Zealand, na Karel Kovanda wo muri Czech Republic, kuko batahwemye gusaba ko hagira igikorwa n’ubwo ibihugu bikomeye nk’u Bwongereza, Amerika byari bifite ubushobozi bwo kuba bagira icyo bakora ariko bagakomeza kwinangira.

Mu Ijambo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavugiye kuri Kigali Arena tariki 7 Mata 2021, ubwo yatangizaga kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagarutse kuri Prof. Gambari n’igihugu cye cya Nigeria, avuga ko u Rwanda rutazibagirwa umusanzu wabo mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame yavuze ko mu bari bafite ikibazo cyo kwita ibyaberaga mu Rwanda Jenoside, harimo n’uwari Umunyamahanga Mukuru wa LONI muri icyo gihe. Ariko ibihugu bimwe ndetse n’ababihagarariye muri LONI barahaguruka basaba ko ibirimo kuba byakwitwa uko bikwiye kwitwa.

Yagize ati, “Kimwe muri ibyo bihugu, ni igihugu cyo muri Afurika tuzahora twishimiye kukita inshuti nziza, icyo gihe cyari gihagarariwe n’Umugabo nibuka witwa Ibrahim Gambari wa Nigeria. Nigera yarahagurutse iravuga iti, Oya, hari ikibazo, kandi tugomba kukita uko kiri”.

Perezida Kagame yongeyeho ati “Prof.Gambari yari ahari kandi tuzahora dushimira igihugu cya Nigeria”.

Perezida Kagame aherutse gushima Prof. Gambari
Perezida Kagame aherutse gushima Prof. Gambari

Prof. Gambari wasimbuye Keating wa New Zealand ku buyobozi bw’akanama ka LONI gashinzwe umutekano, yibukwa nk’umuntu wasabye LONI kuba yagira icyo ikora ku byaberaga mu Rwanda.

Gambari na Keating bari bahuriye ku kibazo cyo kubabazwa no kubona nta cyo LONI ikora, nk’uko Keating yabivuze tariki 20 Mata 1994, mu gihe ubwicanyi bwari bukabije, ati “Birakomeye gusobanura uguceceka kw’akanama gashinzwe umutekano".

Gambari, Keating n’abandi bifuzaga ko LONI yatabara mu Rwanda, bisanze bahanganye n’abagize ako kanama k’umutekano bahoraho kandi abo ni bo bafataga ibyemezo. Uwari uhagarariye u Bwongereza muri LONI ku buryo buhoraho, Sir David Hannay yavuze ko kurinda Abasivili mu Rwanda “bidashobora kugerwaho gusa.” Uwo mudipolomate w’u Bwongereza, yavuze ko LONI idafite ubushobozi bwo gutabara mu Rwanda.

Mu kiganiro Prof.Gambari yatanze mu 2004, ubwo yari Umunyamabanga wungirije, akaba n’umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa LONI ku bijyanye na Afurika, Prof. Gambari yavuze ko icyo gihe, abagize akanama ka LONI ku buryo budahoraho (non-permanent members) akenshi bafatwaga nk’abashyitsi, ku buryo n’ibitekerezo batangaga bitahabwaga agaciro nk’ibya ba bandi batanu bahoraho mu kanama ka LONI gashinzwe umutekano.

Prof. Gambari yagaragaje ko muri icyo gihe u Rwanda rutari ku rutonde rw’ibyo Amerika ihaye agaciro, kuko uwari uyihagarariye icyo gihe ari we Madeleine Albright, yari arangamiye cyane ibyaberaga muri Iraq no mu Burasirazuba bwo hagati.

Prof. Gambari yagaragaje ko icyo gihe bimwe mu bihugu byari bishyize imbere inyungu zabyo bwite, ku buryo u Rwanda ntacyo rwari ruvuze kuri byo.

N’ubwo abagize akanama ka LONI gashinzwe umutekano ku buryo budahoraho nta jambo rikomeye babaga bafite, ariko Prof. Gambari yasobanuye ko ibimenyetso bihari ndetse n’ubutumwa (Fax) bwoherejwe n’uwari uyoboye Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda (UNAMIR) General Dallaire, bigaragaza ko hari ubwoko burimo kwicwa kandi ku buryo bwateguwe.

Byafashe ibyumweru ndetse n’amezi kugira ngo ibyo bihugu bikomeye, byicare byige uko ibyaberaga mu Rwanda bikwiye kwitwa, niba byakwitwa Jenoside cyangwa se bitakwitwa gutyo, ariko n’ubwo byari bimeze nabi ubwicanyi bukomeje, ntibashatse kugira icyo bakora ngo bahagarike ubwicanyi.

Prof. Gambari abajijwe impamvu igihugu cye kitatabaye mu Rwanda n’ubwo ibindi bihugu byari byanze, yavuze ko nta bushobozi igihugu cye cyari gifite bwo gutabara ku buryo bwihuse nk’uko byari bikenewe. Gusa ubu ngo iyo asubije amaso inyuma asanga Afurika hari icyo yari gukora mu guhagarika Jenoside, itanagombye gutegereza LONI cyangwa ibihugu bikomeye.

Ibyo Prof. Gambari yagiye akora mu bihe bitandukanye

Prof. Gambari, ubu afite imyaka 76. Afatwa nk’umuntu ukomeye bitewe n’imyanya yagiye akoraho mu bihe bitandukanye. Yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga hagati mu myaka ya 1984-1985, ni we Munya-Nigera wahagarariye Nigeria muri LONI igihe kirekire mu 1990-1999.

Prof. Gambari yavukiye mu Burengerazuba bwa Nigeria (Kwara State). Prof. Gambari kandi ni igikomangoma kuko akomoka mu muryango wa ‘Ilorin Emirate ruling house’.

Prof. Gambari kandi yabaye umuyobozi mukuru w’icyitwa ‘The Nigerian Institute of International Affairs (NIIA)’ n’ibindi byinshi bitandukanye yabereye umuyobozi mu rwego rwa Politiki y’ububanyi n’amahanga.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo aba babyeyi ba Africa bazakumvwa na loni, ntituba twarageze aho twageze! Unfortunately si ko byagenze

Pokou yanditse ku itariki ya: 9-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka