Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo yunamiye abazize Jenoside

Kuri uyu wa gatatu tariki 17/04/2013 Polisi y’igihugu mu Ntara y’amajyepfo yakoze urugendo rwavuye ku cyicaro cy’akarere ka Nyanza bugana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Busasamana rwari rugamije kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo bari bageze kuri urwo rwibutso bunamiye inzirakarengane zirushyinguyemo ndetse bafata n’umwanya wo kwibuka uburyo Abatutsi bishwemo muri Jenoside bazizwa ubwoko batihaye.

Ubuhamya bwahatangiwe bwagarutse ku ruhare abari bashinzwe kurinda umutekano mu gihe cya Jenoside bagize mu kuyitiza umurindi birengagije inshingano bari bafite zo kubitaho nk’ikiremwamuntu.

Murenzi Abdallah (imbere hagati) uyobora akarere ka Nyanza yifatanyije na Polisi mu kwibuka abazize Jenoside.
Murenzi Abdallah (imbere hagati) uyobora akarere ka Nyanza yifatanyije na Polisi mu kwibuka abazize Jenoside.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, wari waje kwifatanya n’ubuyobozi bwa polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko inzego zishinzwe umutekano muri iki gihe zitandukanye n’izahozeho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yasobanuye ko byari ibintu bidasanzwe kuba umusivili yahagararana n’umusirikare cyangwa undi muntu wese ufite aho ahuriye no gucunga umutekano. Yasobanuye ko Nyuma ya Jenoside aribwo ibintu byatangiye kujya mu buryo maze hagati y’izo nzego n’abaturage bagatangira ubufatanye n’ubwuzuzanye nk’uko bigaragarira muri gahunda zinyuranye.

Assistant Commission of the Police Ntirushwa Faustin, ukuriye polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko bakoze urwo rugendo kugira ngo bifatanye n’abandi Banyarwanda mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Abaturage nabo bifatanyije na Polisi muri urwo rugendo.
Abaturage nabo bifatanyije na Polisi muri urwo rugendo.

Kuba urwo rugendo rwakorewe mu karere ka Nyanza yasobanuye ko byo byatewe n’ubufatanye bwihariye busanzwe hagati y’ako karere n’ubuyobozi bwite bwa Polisi y’igihugu mu gukumira ibyaha bitaraba.

Iki gikorwa cyakozwe na Polisi y’igihugu ikorera mu Ntara y’Amajyepfo cyo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda cyitabiriwe n’ubuyobozi bwayo bukorera mu turere tw’Intara y’Amajyepfo uko ari UMUNANI usibye akarere ka Kamonyi katabashije kukibonekamo kuko abaho bo bifatanyije na Polisi ikorera ku rwego rw’igihugu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inzego z’umutekano za nyuma ya jenoside zubaha abantu nawe se bajya mu muganda bakifatanya n’abaturage ngabo mu kuvura indwara zananiranye genda Rwanda uri uwo kwigirwaho n’amahanga.

Uko mbibona yanditse ku itariki ya: 17-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka