Perezida wa Sena yijeje Abanyabutare kubaka urwibutso rwa Jenoside

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza, yasezeranyije Abanyehuye kubaka urwibutso rw’amateka ya Jenoside y’ahitwaga Perefegitura ya Butare.

Perezida wa Sena, Bernard Makuza yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Rwaniro mu kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyingura mu cyubahiro imibiri yabonetse.
Perezida wa Sena, Bernard Makuza yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Rwaniro mu kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyingura mu cyubahiro imibiri yabonetse.

Yabivuze tariki 15 Gicurasi 2016, ubwo yari mu Murenge wa Rwaniro muri aka karere, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyingura mu cyubahiro imibiri 36 yabonywe mu mirima.

Perezida wa Sena yavuze ibi nyuma y’icyifuzo cy’umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka, wavuze ko bifuje kubaka urwibutso rw’amateka ya Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Butare ariko bakaba barabiburiye ubushobozi.

Yagize ati “Ubungubu dufite ikibazo gikomeye cyo kubaka urwibutso rw’amateka nyirizina y’iyari Butare.” Ati “Nyakubahwa Perezida wa Sena, ntaho wabona hagaragara amateka ya Butare muri Jenoside, nyamara inyigisho zivangura Abanyarwanda ni ho zahereye.”

Perezida wa Sena yamusubije avuga ko kubaka urwibutso rw’amateka ya Jenoside mu cyahoze ari Butare bifite ishingiro kandi ko bitananirana.

Perezida wa Sena y'u Rwanda avuga ko kubaka urwibutso rw'amateka ya Jenoside muri Butare bitananirana.
Perezida wa Sena y’u Rwanda avuga ko kubaka urwibutso rw’amateka ya Jenoside muri Butare bitananirana.

Ati “Ndibwira ko bitazananirana. Bifite akamaro kabyo kandi ahari ubushake nta kidashoboka.”

Mu Kigo cyari icy’Ubushakashatsi mu by’Ubuhanga n’Ikoranabuhanga (IRST), ni ho hagaragara ibikoresho byifashishwaga n’abazungu mu gupima Abanyarwanda, ari na ho baheraga bemeza abari Abahutu n’abari Abatutsi.

Indi mpamvu ituma ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwifuza uru rwibutso rw’amateka ni ukuba ababaye abayobozi bakuru b’u Rwanda mu gihe cya Jenoside, ari bo Sindikubwabo na Kambanda, bakomoka ahari muri Perefegitira ya Butare.

Yagize ati “Nk’uko ujya Gisozi, Bisesero, Murambi, Bugesera za Ntarama, hose ukabona amateka yaho yihariye, dukeneye natwe urwibutso rugaragaza amateka ya Butare nyirizina. Kandi iyo tuvuga Butare ntituvuga Huye gusa. Tuvuga na Gisagara, n’inkengero za Huye.”

Aha ni ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri i Mwendo mu Murenge wa Rwaniro. Hasanzwe hashyinguye abarenga ibihumbi bitanu.
Aha ni ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri i Mwendo mu Murenge wa Rwaniro. Hasanzwe hashyinguye abarenga ibihumbi bitanu.

Uyu muyobozi yasobanuye ko uru rwibutso rubonetse, cyaba ari igikorwa gikomeye muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza kubika amateka yayo.

Kugeza ubu, i Huye hari inzibutso za Jenoside 18 zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu mwaka wa 1994. Buri murenge muri 14 igize aka karere urimo byibura urwibutso rumwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka