Perezida wa Repubulika ya Czech, uwa Madagascar, na Lauriane Doumbouya bageze mu Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Czech, Général Petr Pavel, uwa Madagascar, Andry Rajoelina na Lauriane Doumbouya, umugore wa Perezida wa Guinée, Gen Mamady Doumbouya, bageze i Kigali, aho baje kwifatanya n’Abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa Repubulika ya Czech, Petr Pavel na Andry Rajoelina wa Madagascar bakigera mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 5 Mata 2024, ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta.

Ni ku nshuro ya mbere Petr Pavel ageze mu Rwanda akaba ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu, aho agirana ibiganiro byihariye na Perezida Kagame, nyuma bakagirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Biteganyijwe ko Perezida Pavel azanahura n’Abanya-Czech baba mu Rwanda, ibihugu byombi bikaba bisanganywe ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari no kubungabunga umutekano mu bya gisirikare.

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yageze mu Rwanda ari kumwe n’umugore we Mialy Rajoelina.

Aya ni amwe mu mafoto yabo ubwo bari bageze i Kigali:

Perezida wa Repubulika ya Czech, Général Petr Pavel, yakiriwe na Minisitiri Dr. Vincent Biruta w'Ububanyi n'Amahanga
Perezida wa Repubulika ya Czech, Général Petr Pavel, yakiriwe na Minisitiri Dr. Vincent Biruta w’Ububanyi n’Amahanga
Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina na Madamu we aha bari basesekaye i Kigali
Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina na Madamu we aha bari basesekaye i Kigali
Lauriane Doumbouya, umugore wa Perezida wa Guinée, yahawe ikaze mu Rwanda
Lauriane Doumbouya, umugore wa Perezida wa Guinée, yahawe ikaze mu Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka