Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa ari mu Rwanda aho yitabiriye #Kwibuka30
Umukuru w’Igihugu cya Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Mata 2024, aho yitabiriye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibikorwa bitangira kuri iki Cyumweru.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Afurika y’Epfo bivuga ko Perezida Ramaphosa azashyira indabo ku mva z’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, igikorwa gikurikirwa n’izindi gahunda zo gutangiza icyunamo, zizasozwa n’ijoro ryo kwibuka muri BK Arena.
Afurika y’Epfo yanditse ishimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, yakozwe mu gihe cy’iminsi 100, igahitana abarenga miliyoni imwe bari biganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Afurika y’Epfo ivuga ko umubano wayo n’u Rwanda watangijwe mu mwaka wa 1995 (nyuma ya Jenoside), ukaza gushimangirwa n’amasezerano y’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi, yashyizweho umukono mu 1999.
Itsinda rishinzwe gutsura uwo mubano ryashingiwe i Pretoria ku itariki 22 Kamena mu 2001, kugeza ubu rimaze kwerekana umusaruro mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw’inzego no guteza imbere ubuzima, uburezi, ndetse no kuba ibigo bitandukanye byo muri icyo gihugu byarashoye imari mu Rwanda.
Perezida Cyril Ramaphosa aje mu Rwanda aherekejwe na Minisitiri we w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Naledi Pandor.
Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo nk’igihugu cy’igihangange kuri uyu mugabane, wagiye uzamo ibibazo birimo n’icyo kohereza Ingabo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kitishimiwe n’u Rwanda.
Leta y’u Rwanda ivuga ko ingabo za Congo, FARDC, ziri kumwe n’iza Afurika y’Epfo mu kurwanya M23, zifatanyije n’abagize FDLR basize bakoze Jenoside mu Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|