Perezida Ouattara yeretswe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi (AMAFOTO)

Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara uri mu Rwanda yasuye urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, yerekwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Ouattara yitegereza amwe mu mafoto y'abazize Jenoside amanitse muri uru rwibutso
Perezida Ouattara yitegereza amwe mu mafoto y’abazize Jenoside amanitse muri uru rwibutso

Urugendo yakoreye ku rwibutso rwa Gisozi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 26 Mata 2018, ni kimwe mu bikorwa byari bitegerejwe mu ruzinduko rw’iminsi itatu arimo mu Rwanda.

Yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, ari kumwe na mugenzi we wo muri Côte d’Ivoire Mr Ally Coulibaly.

Muri uru ruzinduko Perezida Alassane Ouattarra azitabira umuhango wo gushyikiriza igihembo cyitiriwe Mo Ibrahim, uwahoze ari Perezida wa Liberia Madame Ellen Johnson Sirleaf.

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka