Perezida Kagame yavuze uko yabujije Abasirikare ayoboye kumwereka abo Interahamwe zishe urubozo

Ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo, ari na cyo kibimburira iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi, Kagame yavuze uburyo umunsi umwe abasirikare yari ayoboye ba RPF Inkotanyi, bamujyanye aho basanze abatutsi biciwe, ahita abasaba kutazongera kumwereka.
Yagize ati "banyeretse icyobo bari batayemo abantu bagera nko ku bihumbi bibiri bishwe nabi. Icyo gihe banakuyemo cumi na babiri bari bajugunyemo ari bazima. Narakurikiye numva ko muri abo haje gupfa batanu nyuma ariko abandi barindwi baracyariho."Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagarutse ku bwicanyi ndengakamere bwa kinyamaswa bwakoreshejwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo, ari na cyo kibimburira iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi, Kagame yavuze uburyo umunsi umwe abasirikare yari ayoboye ba RPF Inkotanyi, bamujyanye aho basanze abatutsi biciwe, ahita abasaba kutazongera kumwereka.
Yagize ati "banyeretse icyobo bari batayemo abantu bagera nko ku bihumbi bibiri bishwe nabi. Icyo gihe banakuyemo cumi na babiri bari bajugunyemo ari bazima. Narakurikiye numva ko muri abo haje gupfa batanu nyuma ariko abandi barindwi baracyariho."
Aha ariko Kagame yagize ati "kuva icyo gihe nababwiye ngo ntimuzongere kumpamagara, ibi bibazo mujye mubikemura mubirangize ntagombye kuza."
Nk’umuyobozi w’urugamba rwo kubohora u Rwanda, ndetse rwiyongereyeho urwo guhagarika Jenoside, Kagame asobanura ko yari afite impamvu ituma afata uwo mwanzuro.Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagarutse ku bwicanyi ndengakamere bwa kinyamaswa bwakoreshejwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo, ari na cyo kibimburira iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi, Kagame yavuze uburyo umunsi umwe abasirikare yari ayoboye ba RPF Inkotanyi, bamujyanye aho basanze abatutsi biciwe, ahita abasaba kutazongera kumwereka.
Yagize ati "banyeretse icyobo bari batayemo abantu bagera nko ku bihumbi bibiri bishwe nabi. Icyo gihe banakuyemo cumi na babiri bari bajugunyemo ari bazima. Narakurikiye numva ko muri abo haje gupfa batanu nyuma ariko abandi barindwi baracyariho."

Aha ariko Kagame yagize ati "kuva icyo gihe nababwiye ngo ntimuzongere kumpamagara, ibi bibazo mujye mubikemura mubirangize ntagombye kuza."
Yagize ati "sinashakaga ko ibitekerezo byanjye bihungabanywa n’uburakari, kuko gukomeza kunyereka ibi bibazo by’abo basanze bari gusamba, byari gutuma mvuga nti ni nde wakoze ibi, ni nde watinyutse?"
Aha rero, ngo kwari ukugira ngo nk’umuyobozi w’urugamba ashobore kugumana amarangamutima adatwawe n’ububi bw’abakoze Jenoside.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|