Perezida Kagame yatangije icyumweru cy’icyunamo n’iminsi ijana yo Kwibuka
Kuri uyu wa mbere tariki 7 Mata 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangije icyumweru cy’icyunamo n’iminsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi aharuhukiye imibiri y’Abatutsi irenga ibihumbi 250 yiciwe hirya no hino mu bice bigize Umujyi wa Kigali.
Ni igikorwa cyatangijwe no gushyira indabo ku mva no kunamira Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Gisozi, zashyizweho na Perezida Paul Kagame aherekejwe na Madam Jeannette Kagame babimburiye abandi barimo Perezida wa IBUKA, Philbert Gakwenzire.

Nyuma yo gushyira indabo ku mva no kunamira abaruhukiye mu rwibutso rwa Gisozi, Umukuru w’Igihugu afatanyije na Madam Jeannette Kagame bakurikijeho igikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’iminsi ijana yo Kwibuka.
Ubusanzwe buri tariki ya 7 Mata ni umunsi ngarukamwaka u Rwanda rwifatanyaho n’Isi yose Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.



Ohereza igitekerezo
|