Perezida Kagame yashimiye abafashe u Rwanda mu mugongo muri ibi bihe byo Kwibuka

Perezida Paul Kagame yashimiye abayobozi n’inshuti bo hirya no hino ku Isi, bakomeje kugaragaza ko bifatanyije n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame

Umukuru w’Igihugu yabinyujije mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, kuri iki Cyumweru tariki 9 Mata 2023.

Muri ubu butumwa kandi, yakomeje avuga ko Kwibuka ari uburyo bwiza bwo kugaragariza ukuri abashaka gushakira indi nyito ibyabaye mu Rwanda.

Yagize ati "Kuri abo bashaka amagambo yabo bita ibyo Igihugu cyacu cyanyuzemo, Kwibuka ni amahirwe yo kubyibuka no gukomeza kurushaho kwegera ukuri."

Kuva tariki 7 Mata 2023, u Rwanda rwatangiye icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abo bayobozi bihanganisha Abanyarwanda, barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, Mussa Faki Mahammat wa AU, Louise Mushikiwabo, Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa n’abandi.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka