Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia
Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali, wageze mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 6 Mata 2024 aho yaje kwifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abiy Ahmed Ali n’umugore we Zinash Tayachew bakiriwe n’itsinda ry’abayobozi bo mu Rwanda riyobowe na Minisitiri w’Ubuhinzi, Dr Musafiri Ildephonse.
U Rwanda na Ethiopia bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubufatanye mu bya politiki n’ubujyanama, ubucuruzi, siporo, kugabanya ibiza no kubicunga, hamwe n’ubufatanye mu ishoramari.
Aya masezerano yashyizweho umukono tariki 13 Gashyantare 2024 i Addis Ababa, asinywa na Minisitiri Taye Atske Selassie na Dr Vincent Biruta w’u Rwanda.
Aya masezerano yasinywe ubwo hasozwaga inama ya Komisiyo igizwe n’Abaminisitiri bo mu Rwanda na Ethiopia igamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi (Joint Ministerial Commission).
Usibye amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono, u Rwanda na Ethiopia bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n’ibindi, kandi ibihugu byombi ubusanzwe bikorana cyane mu kungurana ibitekerezo n’imyitozo ya gisirikare.
U Rwanda na Ethiopia bifitanye amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere zikorwa na RwandAir na Ethiopian Airlines, kugira ngo zisangire ikirere nta mbogamizi.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali, mbere yo kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame, yabanje gusura Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza Ibidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA) riherereye mu Mudugudu wa Gaharwa, Akagari ka Mwendo, Umurenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yeretswe ibyo abanyeshuri biga, ubworozi bw’inka n’inkoko n’uko bakora ibiryo by’amatungo.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yashimye ubumenyi butangirwa muri iyi Kaminuza kuko abanyeshuri bigishwa ubumenyingiro bubafasha kwihangira imirimo igihe basoje amasomo yabo.
Ishuri rya RICA ryatangije amasomo mu 2019, abanyeshuri bagera kuri 76 bakaba bararirangijemo mu mwaka wa 2023. Ni ishuri ry’icyitegererezo mu kwigisha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi n’ubworozi, rikaba ryarashinzwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango Howard G. Foundation.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|