Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi aharuhukiye imibiri y’Abatutsi irenga ibihumbi 250 yiciwe hirya no hino mu bice bigize Umujyi wa Kigali.
Ni igikorwa cyatangijwe no gushyira indabo ku mva no kunamira Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Gisozi, zashyizweho na Perezida Paul Kagame aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame babimburiye abandi barimo Perezida wa IBUKA, Philbert Gakwenzire ndetse na Hon. Mukamugema Alphonsine uhagarariye AVEGA Agahozo.
Nyuma yo gushyira indabo ku mva no kunamira abaruhukiye mu rwibutso rwa Gisozi, Umukuru w’Igihugu afatanyije na Madamu Jeannette Kagame bakurikijeho igikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’iminsi ijana yo Kwibuka.
Buri tariki ya 7 Mata ni umunsi ngarukamwaka u Rwanda rwifatanyaho n’Isi yose Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
TURISHIMYE UKOMUDAHWEMAKUTUGEZAHOINKURU ZITANDUKANYE.MURAKOZE
NDABASHUHUJE NKORAKURI RADIO NA TV TITU TV FM TURISHIMYE NITWA DJNAMBAUNO NKA BAMBASHIMIYE KUMBYOMUGEZA KUBATURAGE MURAKOZE.