Perezida Kagame na Madamu bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, banacana urumuri rutazima mu rwego rwo gutangiza Icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Ukwibuka Twiyubaka”

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda, ijambo ryo gutangiza icyumweru cy’icyunamo muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame yavuze ko ibihe u Rwanda rurimo bidasanzwe kubera icyorezo cya Coronavirus, bidashobora kubuza Abanyarwanda inshingano zo kwibuka abazize Jenoside.

Ni muri urwo rwego Perezida Kagame na Madamu, batangirije icyo gikorwa ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho yenyegeje urumuri rw’icyizere ndetse banunamira imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 250 ishyinguye muri urwo rwibutso.

Perezida Kagame yavuze ko uburyo bwo kwibuka uyu mwaka bugoye kuko budatuma abantu baba hamwe, ariko ko bigomba gukorwa.

Agira ati “Uburyo bwo kwibuka uyu mwaka rero buragoye, ku barokotse n’imiryango yabo no ku gihugu cyose kuko tudashobora kuba hamwe ngo buri umwe ahumurize undi. Abanyarwanda tumenyereye kuba turi hamwe mu bihe nk’ibi, tugafatanya, tugahuza imbaraga zacu twese”.

Ati “Ibi tubikora mu rwego rw’igihugu no mu bindi bikorwa nko mu rugendo rwo kwibuka, ijoro ry’icyunamo n’ibiganiro. Ariko ibi bihe turimo bidasanzwe ntibishobora kutubuza inshingano yo kwibuka no guha icyubahiro abo twabuze no gukomeza abarokotse, hahindutse uburyo bw’ibikorwa gusa”.

“Uyu munsi turibuka amahano twanyuzemo n’ibyo twatakaje, umuntu ku giti cye n’igihugu. Tuzakomeza kwigisha Abanyarwanda babyiruka ubu n’abazakurikiraho ibyabaye ku gihugu cyacu, n’amasomo twabikuyemo, tukayashyira mu bikorwa bityo azafashe abazadukomokaho, ibyo byose twize mu mateka yacu ni ibikomeza ubumwe bwacu”.

Perezida wa IBUKA, Dusingizemungu Jean Pierre, na we yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida wa IBUKA, Dusingizemungu Jean Pierre, na we yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bamenye akamaro ko gukorera hamwe mu kubaka ejo hazaza habereye Abanyarwanda bose, ubudatezuka n’umutima w’impuhwe biranga Abanyarwanda bizakomeza kubafasha mu kunyura mu bibazo bishya bahura na byo.

Yashimiye kandi Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakurikiye umuhango wo kwibuka, ndetse anabashimira uruhare rwabo mu gukurikiza ingamba zidasanzwe ariko ngombwa zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

Uretse uwo muhango wabereye ku Gisozi, ahandi hose mu gihugu Abanyarwanda bakurikiranira ibikorwa byo kwibuka mu ngo zabo nk’uko Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), yabitangaje bikaba bigamije kwirinda Covid-19.

Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru mu nzego nkuru za Leta barimo aba bakurikira:

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatille
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatille
Perezida wa Sena, Dr Augustin Iyamuremye
Perezida wa Sena, Dr Augustin Iyamuremye
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Faustin Nteziryayo
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Faustin Nteziryayo

Reba mu mashusho (Video) uko umuhango wo gutangiza #Kwibuka26 wagenze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka