Perezida Kagame aratangiza Kwibuka24 anacane urumuri rw’icyizere
Yanditswe na
KT Editorial
Perezida Kagame aratangiza ibikorwa byo Kwibuka ku Nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame na Madamu we bashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Mata 2018, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame barashyira indabo ku mva ishyinguyemo abazize Jenoside barenga 250,000.
Baranacana Urumuri rw’Icyizere ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, mu rwego rwo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanya n’Abanyarwanda mu Rugendo rwo Kwibuka ku Nshuro ya 24 no mu Mugoroba wo Kwibuka ubera kuri Sitade Amahoro.
Biteganyijwe ko urubyiruko rw’Abanyarwanda bacana Urumuri mu rwego rwo kwibuka abarenga Miliyoni imwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ohereza igitekerezo
|
Ariko abantu mubwiriza ibyerekeye imana namwe muraducanga.Nibyo koko maze gusoma umurongo waduhaye (Yohana 6:40) havuga ko Yesu azazura abantu bamwizera ku munsi w’imperuka.Nonese ko padiri na pastor nabo batwigisha ko upfuye aba yitabye imana?Ni hehe tubisoma muli Bible?Mbabarira uhatubwire.Ndumva bitajyanye no kuzuka.Niba iyo dupfuye tuba twitabye imana,bisobanura ko nta muzuko uzabaho.None se bible irivuguruza?
Nk’Abakristu,tujye twibuka ko YESU yavuze ko abantu bose bapfuye bamwizera azabazura ku munsi w’imperuka,akabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).
Kumwizera,ni ugukora ibyo yasize adusabye,tukirinda ibyaha.Urugero,soma muli Yohana 14:12 wumve kwizera Yesu icyo bisobanura.Ntibihagije kuvuga gusa ngo "nizera Yesu".Wongere usome muli 1 Yohana 2:15-17 na Matayo 6:33.Bisaba kwiga Bible neza kugirango umenye ibyo imana idusaba.Ikindi kandi,bisaba ubushake no kwitanga mu bintu byerekeye imana.