Nyuma y’imyaka 24 turakibuka nk’aho ari ubwa mbere - Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yemeza ko buri gihe cyo kwibuka, kiza kimeze nk’aho ari inshuro ya mbere, n’ubwo Abanyarwanda bamaze imyaka 24 babikora.

Perezida Kagame abihera ko kwibuka ari igihe gikomereye Abanyarwanda kubera amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabagwiririye.
Agira ati “Iyi Nshuro ni iya 24 twibuka. Ariko uko biba, bisa naho ari ku nshuro ya mbere. Kwibuka bihora ari ugutangira bundi bushya kubera ko ibyo twibuka ni kamere yacu, imiryango yacu, igihugu cyacu. Iyo twibuka, dusubira hahandi.”
Yabitangaje ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwibuka, anashyira indabo ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Mata 2018.
Perezida Kagame yemeza ko kwibuka ari uguhangana n’amateka y’u Rwanda, bikaba ari nayo mpamvu iyo Abanyarwanda bibuka bakomeza guhura nayo bakongera kurebana na yo bundi bushya.
Ati “Bitwibutsa ko tutarebye neza amateka ashobora kongera kuba. Bitwibutsa kandi ko hari ibigomba gukorwa kugira ngo ayo mateka atazongera kuba.”

Gusa yongeraho ko ayo mateka yibutsa Abanyarwanda gukomeza guhangana n’abashaka kuyagoreka. Asaba Abanyarwanda gukomeza kwiyubaka no kubaka umuryango nyarwanda kandi ntibaheranwe n’ayo mateka mabi.
Yanavuze ko kujya hanze kw’amateka bituma abantu barushaho kumenya ukuri. Ati “Ukuri ni ngombwa kugushingiraho kugira ngo dutere imbere. Twibuka uko kuri, n’abatibuka baba birengagiza uko kuri. Ukuri guca mu ziko ntigushye. Ukuri guhoraho.”
Nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso no gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi ijana, harakurikiraho urugendo rwo kwibuka n’ijoro ry’icyunamo biza kubera kuri Stade Amahoro ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.




Ohereza igitekerezo
|