Nyuma y’imyaka 24 nibwo atinyutse kuvuga ibya mfurambi yakorewe

Muri Jenoside Mukanyana Vestine baramutemye ariko ntiyapfa, n’uwamukuye mu mirambo aho bari bamujugunye amujyana iwe akajya afatanya na murumuna we kumufata ku ngufu.

Mukanyana atanga ubuhamya bw'inzira y'umusaraba yanyuzemo muri Jenoside
Mukanyana atanga ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside

Ni ubuhamya bwahungabanyije benshi bari bitabiriye ibikorwa byo kwibuka Abatutsi biciwe mu Karere ka Kamonyi bazize Jenoside mu 1994. Igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 12 Mata 2018.

Ubwo nibwo buhamya bwa mbere Mukanyana atanze kuva Jenoside yahagarikwa mu myaka 24 ishize.

Mbere ya Jenoside Mukanyana n’umuryango we bari batuye muri Komine Runda, ubu ni mu Murenge wa Rugalika.

Muri aka gace ubwicanyi bwatangiye indege ya Habyarimana ikimara guhanuka. Abatutsi baho batangira gutotezwa, kumeneshwa, bamwe batangira guhungira mu bihuru.

Yagize ati “Mu masaha y’umugoroba twumvise abantu baza bagana iwacu bavuza amafirimbi, ababyeyi bacu bati ‘duhunge twatewe’.

“Twahise tumena imyugariro tujya kwihisha mu makawa, mu rukerera papa yagiye kutuzanira imineke, ntitwongera kumubona kugeza bukeye tujya kwihisha ahandi mu rutoki.”

Bafashe umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Bafashe umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwicanyi ngo bwongereye ubukana, Mukanyana n’abavandimwe be ngo abicanyi baje kubavumbura babashyira hamwe n’abandi bantu benshi batangira kubica.

Ati “Baduteyemo gerenade ‘éclats’ ziramfata ndakomereka cyane, hanyuma batangira gutemagura abantu ariko jyewe imirambo irangwira sinagerwaho n’umuhoro.

“Nyuma baje gupakira iyo mirambo, bangezeho nzamura akaboko bankuramo, nduka amaraso, barambaza ngo uri iki nti ndi umuhutu, bati buriya ubwo utapfuye uri we.”

Icyatumaga adatanga ubwo buhamya biri no mu byashenguye abantu, ni uko uwamukuye muri iyo mirambo uwitwa Lambert wamusambanyaga ku ngufu atigeze akurikiranwa kugeza uyu munsi.

Ati “Yaje kunjyana iwe, nyuma atangira kumfata ku ngufu, uko umugore we atirimutse akandyamisha mu mbuga agakora ibyo ashaka.

“Murumuna we na we yava ku irondo akaza akanjyaho, bansimburanaho. Nabaye muri ubwo buzima kugeza Inkotanyi zije ariko jye nkomeza kuba umugore w’iyo nterahamwe.”

Umuhango witabiriwe n'abanatu baturutse hirya no hino mu gihugu
Umuhango witabiriwe n’abanatu baturutse hirya no hino mu gihugu

Avuga ko bahunze bakajya ku Ruyenzi ariko n’aho uwo Lambert agakomeza kumusambanya. Ibyo byose byamubayeho byatumye atabasha kugira uwo abibwira barimo na nyirasenge bahahuriye.

Ati “Twaje guhunguka dusubira mu rugo, iwacu baza guhemba uwo mugabo ngo yarandokoye ariko barahansiga. Yongeye gushaka kunsambanya ndamwangira, ankubita urushyi mpita nsohoka, mpava uko”.

Mukanyana ubu ari aho, ahangana n’ubuzima nk’abandi, akemeza ko kuba abohotse akavuga ari bwo yiyubatse.

Abayobozi batandukanye bavuze ko ubwo buhamya bugaragaza ko hakiri abarokotse Jenoside batarabasha gutinyuka ngo bavuge ibyababayeho. Babakanguriye kubirenga bakabivuga, kuko ngo ari byo bituma baruhuka imitima, bagakira kwigunga.

Habanje urugendo rwo kwibuka
Habanje urugendo rwo kwibuka

Umurenge wa Rugalika uracyagaragaramo ikibazo gikomeye cy’abantu batahigwaga muri Jenoside badashaka kwerekana ahari imibiri y’abishwe ngo bashyingurwe mu cyubahiro bityo ababo baruhuke.

Hari kandi n’ikibazo cy’inzu zubakiwe abacitse ku icumu zishaje cyane zikeneye gusimburwa, nk’uko byagarutsweho n’ubuyobozi bw’uyo murenge ndetse n’ubwa IBUKA muri Kamonyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Biragoye peek umubyeyi ufite abana nu mugabo atanga ubuhamya nkubwo uyu mubyeyi atanze. Byafasha no kubutanga atari kumugaragaro kugirango abakoze ubwo bug me hafi Bose babiryonzwe. Ihangane mubyeyi iri indwari.

EK yanditse ku itariki ya: 14-04-2018  →  Musubize

Nagira ngo nihanganishe uyu mubyeyi ariko nanone nsaba nivuye inyuma gukurikirana uyu Lambert, rwose akurikiranwe ahanwe kuko iriya ni viole, yamufatiranye mu kaga yarimo, agombe abiryozwe rwose!

Twiyubake yanditse ku itariki ya: 14-04-2018  →  Musubize

Nukuri uwo lambert akurikiranwe aryozwe ubwo bugome yakoreye uwo yabeshyaga ko yarokoye kd yarafite izindi mpamvu,
Turashimira Leta yacu yu rwanda ko ikomeje kwimakaza ubutabera kuri bose.

Mm yanditse ku itariki ya: 14-04-2018  →  Musubize

Nukuri uwo lambert akurikiranwe aryozwe ubwo bugome yakoreye uwo yabeshyaga ko yarokoye kd yarafite izindi mpamvu,
Turashimira Leta yacu yu rwanda ko ikomeje kwimakaza ubutabera kuri bose.

Mm yanditse ku itariki ya: 14-04-2018  →  Musubize

Ntibyoroshye gutanga ubuhamya bw’uko wafashwe Ku ngufu VH kubohozwa. Cyane umuntu washatse ufite abana ntiyahsgarara imbere yabo ngo abivuge. Bitera ipfunwe abantu. Wihangane wowe washoboye kubohoka. Imana ikongerere imbaraga

Gaudence yanditse ku itariki ya: 13-04-2018  →  Musubize

Nakomeze urugendo adacogora kuko dufite umurongo mwiza, ariko uwo lambert nawe akurikiranwe aryozwe ibyo byaha yakoze. murakoze

Claude yanditse ku itariki ya: 13-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka