Nyuma y’aho Urwibutso rwa Gisozi ruvugururiwe Abanyarwanda barasabwa kurushaho kurusura
Ubuyobozi bw’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi bufatanyije n’inshuti zarwo, basabye abanyarwanda kutirara bareka gusura inzibutso za Jenoside, kubera urwitwazo ko baba barazisuye cyangwa ko ntaho babona ho kwibukira ku Gisozi.
Umuryango mpuzamahanga wa Aegis Trust wita ku rwibutso rwo ku Gisozi, watangaje ko ibyumba byo kwigiramo ububi bwa Jenoside, ndetse n’ikibanza cyo kwicaramo, kumva no kureba ibikorwa bijyanye no kwibuka (Amphitheatre), byamaze kubakwa.

“Uru rwibutso ntirugomba guhagararira gusa ku kwerekana amateka, ahubwo twashatse ko ayo mateka [agomba kuba amateka y’isi], yaba umusingi w’ibihe byiza bizaza; niyo mpamvu hubatswe iyi ‘amphitheatre’, kuko iyo hazaga abantu barenze 1,000 baburaga aho bicara, bikaba ngombwa ko basimburana”, nk’uko Umuyobozi wa Aegis Trust, Freddy Mutanguha yabitangaje.
‘Amphitheatre’ yo ku Gisozi (ikibanza kigizwe n’intebe zubatswe n’amabuye) ngo ishobora kwakira abantu bagera kuri 5,000 icyarimwe, bakareba, bakumva inyigisho, imikino n’ibindi bagezwaho n’abantu bari imbere yabo, mu gikono gikozwe mu byuma kihateretse.

Mutangana yagize ati: “Iyi ‘Amphitheatre’ ni ahantu umuntu ku giti cye nawe yaza akicara, agatekereza ku bantu be bashyinguye ku rwibutso, akaganira nabo”.
Haruguru gato ya ‘amphitheatre’ hubatswe inzu igizwe n’ibyumba bine, bizajya byakirirwamo abantu baje bari mu matsinda; ngo bikaba ari amashuri yigishirizwamo cyane cyane abanyeshuri biga ayisumbuye, baba bifuza kumenya ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urwibutso rwo ku Gisozi ngo rugiye kubakirwa kandi ikigo mpuzamahanga kibikwamo inyandiko zivuga kuri Jenoside zagiye ziba ku isi; ku buryo ngo abavuye mu bihugu bitandukanye bajya baza kuhigira amasomo yo gukumira Jenoside n’ubundi bugome bukorerwa ikiremwamuntu, nk’uko Mutangana yabisobanuye.
Muri iki gihe abanyarwanda basura urwibutso rwo ku Gisozi ngo baragabanutse basigara batarenga 50% bavuye kuri 70% y’abazaga mu myaka ibiri ishize ; ibyo bigaterwa n’uko benshi ngo biyumvisha ko basuye urwo rwibutso inshuro nyinshi, n’ubwo Mutangana ngo atirengagiza ikibazo cy’amikoro make kuri bamwe.

Yavuze ko ahanini urwibutso rwo ku Gisozi rusurwa n’abanyamahanga.
Abadepite Mutesi Anita na Jean Marie Vianney Gatabazi bo mu ihuriro rigize inshuti z’u rwibutso mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, bamenyesha ko kwibuka bitazigera bireka gukorwa, bagasaba abanyarwanda kutirara no kutumva ko gusura urwibutso rimwe bihagije.
“Abanyarwanda bagomba guhora baza hano gusura urwibutso, bakumva impamvu Jenoside yabaye kugirango itazongera kubaho; uretse ko hari benshi bataranasobanukirwa uko Jenoside yabaye”, Depite Mutesi.
Nyuma yo kubaka Amphitheatre ku Gisozi, abakozi ba banki za COGEBANKI na ACCESS baje kuhibukira, banatera inkunga izo nyubako zitararangira neza, aho Cogebanki yatanze ibihumbi 20 by’amadolari, Acces itanga ibihumbi 10 by’amadolari, yiyongera ku zindi nkunga izo banki zivuga ko zagiye zifashisha urwibutso rwo ku Gisozi.
Urwo rwibutso rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 1999, kugeza ubu rukaba rwari rugizwe gusa n’inzu irimo inyandiko n’ibindi bisigazwa bivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, hamwe n’imva zishyinguyemo imibiri igera ku bihumbi 259 y’abazize iyo jenoside.
Aho kwibukira ku Gisozi harabonetse, abanyarwanda basabwe kutirara

Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|