Nyiranyamibwa: Kuririmba indirimbo zo kwibuka bihura n’ubuzima nabayemo

Umuhanzikazi Nyiranyamibwa Suzanne ni umwe mu baririmba cyane ku ndirimbo zifasha Abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko kuririmba izi ndirimbo bihura neza n’inkuru y’ubuzima yabayemo n’ibyo yabonye ubwo Jenoside yari ikirangira akagera mu Rwanda avuye mu Bubiligi aho yari yarahungiye.

Nyiranyamibwa Suzanne yahanze indirimbo zitandukanye zo Kwibuka harimo izo yahereye ku rupfu rwa nyina wavuye i Burayi yagera mu Rwanda agahita yicwa (Ifoto: Internet)
Nyiranyamibwa Suzanne yahanze indirimbo zitandukanye zo Kwibuka harimo izo yahereye ku rupfu rwa nyina wavuye i Burayi yagera mu Rwanda agahita yicwa (Ifoto: Internet)

Nyiranyamibwa Suzanne ni umuhanzi ufite indirimbo zirenga 50 zikorewe nibura amajwi muri Studio, n’izindi nyinshi avuga ko yanditse ariko atarashyira hanze amajwi yazo, ni ukuvuga ko zajya kuri Album nibura 6 ariko izirenze 10 muri izo, ni izo yahariye Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuririmba kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ibintu avuga ko atazi uko byaje kuko yisanze arimo aririmba indirimbo irimo agahinda ubwo yari agikandagira mu Rwanda avuye mu Bubiligi agasanga Ingabo z’inkotanyi zamaze guhagarika Jenoside, ariko imirambo y’Abatutsi igaragara ahantu hose muri Kigali aho yabashaka kuzenguruka.

Mu zo yaririmbye, harimo iyo yise “Ese Mbaze Nde”.

Inkuru y’iyi ndirimbo ni imwe mu zishingiyeho inkuru y’ubuzima bw’umuryango wa Nyiranyamibwa by’umwihariko iyi ndirimbo ngo akaba yarayituye nyina wishwe muri Jenoside.

Aganira n’umunyamakuru wa Kigali Today, yagize ati “Sinavuga ko ari ubuhanzi nakoze, n’ubwo muyikunda ariko rwose si ubuhanzi, buriya ni ubuzima nabayemo.”

Ni indirimbo Nyiranyamibwa yakoze mu 1995, ayikorana n’izindi nyinshi zirimo n’imivugo.

Nyiranyamibwa avuga ko Se yishwe mu 1959 akavuga ko icyo azi ari uko bamwiciye ku Rusumo, ariko ntabwo yabasha kumenya neza aho bamwiciye. Ngo babajyananye n’abandi bagabo b’Abatutsi, guhera ubwo nyina aba umupfakazi afite imyaka 40, nyiranyamibwa n’abavandimwe be ngo bari bakiri bato nyina abarera mu buryo bugoye.

Umubyeyi we yanyuze mu buzima bwa Parmehutu, n’ubutegetsi bwakandamizaga Abatutsi, inkubiri y’amashyaka, n’ibindi kugera yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyiranyamibwa asanga Nyina yarishwe afite ubunararibonye bukomeye ku miyoborere mibi yaranze u Rwanda.

Mu 1973 ubwo itoteza ry’abo mu bwoko bw’Abatutsi ryari rikomeje, Nyiranyamibwa wari waramaze gushinga urugo yahungiye muri Zaire yinginga nyina ngo bahungane ariko arabyanga avuga ko azaguma mu Rwanda, ngo asigarana n’abandi bana bashatse ko bagumana.

Nyiranyamibwa yaje kuva muri Zaire ahungira mu Bubiligi, akomerezayo umwuga w’ubuganga aho yashoboraga noneho kubona n’amafaranga yo koherereza umuryango we.

Mu mpera za 1993, Nyiranyamibwa yashakiye nyina ibyangombwa ajya kwivuza mu Bubiligi, ariko amaze gukira ngo bamusabye kuba agumye mu Bubiligi ngo barebe uko ibintu bigenda kuko babonaga inkubiri y’amashyaka imeze nabi kandi babona ko imishyikirano ya Arusha igenda izamo amananiza ku ruhande rwa Leta ya Habyarimana.

Umukecuru (nyina wa Nyiranyamibwa) ngo yaramusubije ati “Reka ngende njye kureba bene nyoko batazabamarira ku icumu, ntiwabona aho unkwiza muri iyi mihanda yanyu.”

Uyu mukeuru ngo yahise amusaba ko amutegera indege akaza mu Rwanda, ariko akigera mu Rwanda Interahamwe zihita zimwica kuko yahageze Jenoside igahita itangira.

Nyiranyamibwa rero, umwe mu batangije umuryango IBUKA, ngo igihe batangizaga uyu muryango baramubwiye ngo we n’abandi bahanzi nibashake indirimbo, ariko Nyiranyamibwa ngo ahita ababwira ko indirimbo n’amagambo byose abifite aribwo avuga ati “MBAZE NDE”

Nyiranyamibwa avuga ko gukora iyi ndirimbo byamuvuye kuko asanga kugerageza kuvuga ibyamubayeho ngo byari nko gukora mu gisebe, ariko ngo nk’umuhanzi byaje kumufasha cyane.

Nyuma yaje guhimba izindi ndirimbo agendeye ku buzima bw’abandi bacitse ku icumu, ngo atangira guhimba ashaka kubahoza no kubahumuriza, ari nabwo yahimbaga “Mbahoze Nte” iyo yise “Nyumva Mana” n’izindi zitandukanye.

Umuzingo wa nyuma Nyiranyamibwa aheruka gushyira hanze, ni uwo yashyize hanze muri 2013, umuzingo yise “MAMA” ndetse indirimbo itangira uwo muzingo na yo yayise “Mama”.

Kuri we, ngo iyi ndirimbo ni ituro yatuye nyina kuko yahoraga yumva amufitiye ideni kandi akumva arishinja kuba atarakoze uko ashoboye ngo amubuze kugaruka mu Rwanda.

Nyiranyamibwa nk’umuhanzi, ngo yishimira kuba indirimbo ahimba zubaka benshi, zaba izo kwibuka, izo yahimbiye urugamba, yewe ngo n’iz’urukundo yakoze harimo nk’iyo yise “Telefone”. Ibi ngo biramushimisha, akanashimishwa nanone no kuba izi ndirimbo zibohora imitima ya benshi mu Banyarwanda.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ihangane warashavuye cyane kubura ababyeyi bawe bombi.
Kwica umuntu waremwe mu ishusho y’Imana,ni nko kwica Imana ubwayo.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.

munyemana yanditse ku itariki ya: 11-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka