Nyaruguru: Ubugome butavuzwe bwakorewe abagore 104 n’abana babo batwikiwe mu nzu

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hagaragayemo ubugome ndengakamere hirya no hino mu Rwanda, bimwe byagiye bivugwa ariko hari n’ibigenda bimenyekana nyuma y’imyaka 24.

Ahari inzu yatwikiwemo abana n'abagore hashyizwe ikimenyetso
Ahari inzu yatwikiwemo abana n’abagore hashyizwe ikimenyetso

Iyi ni inkuru y’abagore bagera ku 104 bari kumwe n’abana babo bagatwikirwa mu nzu ari ba zima, nk’uko bibarwa mu nkuru ya Jeannette Mukagasana warokokeye muri iyo nzu.

Akarere ka Nyaruguru kahoze ari muri Komini Nyakizu iherereye muri Perefegitura ya Butare mbere ya Jenoside.

Hari tariki 19 Gicurasi ubwo abo bagore bakusanyirizwaga muri iyo nzu yari iherereye ku gasozi ka Mbuye mu Murenge wa Ngoma. Iyo nzu yari yubakishijwe ibyatsi, zimwe bakunda kwita “Nyakatsi.”

Mukagasana wari umukobwa w’imyaka 17 icyo gihe, avuga ko ari umwe mu barokowe ubwo na we yari yashyizwe muri iyo nzu yendaga gushumikwa ariko akaza kurokorwa n’umusore bari baturanye.

N’ikiniga kinshi agira ati “Nabanje kwanga gusohoka mvuga ngo nibandeke mfane n’abandi, nyogokuru n’abandi bakecuru bari kumwe barambwira bati sohoka, uzavuge urwo twapfuye.”

Avuga ko n’ubwo yumvaga nta yindi mibereho yiteze mu buzima bwe, avuga ko yemeye agasohoka. Avuga ko iyo nzu yari ntoya, ariko abagore n’abakobwa n’abana 104 bose bayitsindagiwemo.

Mukagasana akomeza avuga ko akimara gusohorwa,inzu bayikinze abicanyi bakazana lisansi bagasuka ku bice bitandukanye bya ya nzu, bakazana ikibiriti bakayikongeza.

Ati “Uko inzu yashyaga, abari bayirimo bakubitaga ku nkuta, ukaba wagira ngo ni inka zikubita amahembe ku kiraro.”

Jeannette Mukagasana umutangabuhamya wasigaye ngo azabare inkuru
Jeannette Mukagasana umutangabuhamya wasigaye ngo azabare inkuru

Igisenge cy’inzu cyaje gukongoka, hanyuma abicanyi bafata amafuni babarenzaho ibinonko bya ya nzu barimo, bazana n’amasuka barayihinga babatabamo.

Mukagasana avuga ko abo bagore n’abakobwa n’abana bicanywe n’umusaza wari umugaye witwaga Bundoyi. Abicanyi ngo babikoze bavuga ko batari kugenda bonyine, ko bagombaga kugira umugabo ubaherekeza.

Ati “Baravuze ngo hano harimo akana k’agahungu, kandi ntibashaka umuhungu uhapfira, keretse Bundoyi. Baragafashe barakazunguza bakubita ku rukuta rw’inzu.”

Nyina w’uwo muhungu na we watwikiwe muri iyo nzu icyo gihe ngo bamukubise umuhoro ku nda bavuga ngo n’uwo atwite ni umuhungu kandi badashaka ko hari umuhungu usigara.

Mukagasana avuga ko abo bagore n’abana babo ari abari baragiye bakurwa ku misozi itandukanye yari igize Komini Nyakizu.

Aba mbere bafashwe ni abari bahungiye kuri iyo nzu yari ituyemo uwo musaza Bundoyi, wari wararahiye ko atazigera ahunga n’ubwo yahigwaga bukware. Nyuma y’aho abandi bagiye bakurwa hirya no hino, bakabegeranya bavuga ko bazicwa nyuma.

Aho biciwe, ubu hubatswe urukuta rwanditseho amazina ya bamwe mu bahiciwe. Kugeza ubu ntiharamenyekana uwakongeje iyo nzu, kuko abatuye kuri ako gasozi banze kugira icyo bavuga.

Mukagasana na we n’ubwo yari ahari, ahanini ngo yumvishaga amatwi. Yari yubitse umutwe atinya kureba abicanyi, kuko yatekerezaga ko uwo bahuza amaso yahita amusubiza muri ya nzu na we agatwikwa yumva.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, Hakizimana Jean, avuga ko hari abarebereye ubwo bwicanyi bafunzwe, ariko bose nta makuru bigeze batanga kugeza n’ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mana weeeeeeeee!!!!!!!!!!!aya mateka sinari nyaherutse none nongeye kurwara umutwe

mu by,ukuri njyewe ntabwo nahigwaga ku buryo ubu bwicanyi bwakozwe n,izi ngirwa bantu nabubonye

ziriya nzirakarengane zashatse guhunga hanyuma uwitwa Rusayire Andre we ubwe n,interahamwe yari ayoboye z,aho ku musozi wa mbuye barabakurikiye babagarurira ku ruzi rwitwa migina babatsindagira mu nzu uyu Rusayire kuko ari we wari umuyobozi wabo ajya kuzana essence barabatwika

aka ni agahomamunwa kuko uyu mwicanyi yidegembya muri Kigali gacaca yaramugize umwere

bamwe baratorongeye ariko nk,uriya wafunzwe agahamwa n,icyaha none akaba akina ku mubyimba abo yiciye birababaje
uriya mudamu Mukagasana we ngo ahora ashaka kumwicisha n,uko Imana ikinga ukuboko

turasaba inzego zibishinzwe ngo zikurirane kiriya kibazo ndetse n,ahandi hari ibisa na cyo kuko hari ahandi byagiye biba bakagira abere abicanyi nka bariya

by,umwihariko turasaba IBUKA mu karere ka Nyaruguru ngo ikurikirane uriya Rusayire kuko ibyo yakoze ni amahano kandi twaramubonaga.

semana digital yanditse ku itariki ya: 27-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka