Nyaruguru:Ibitaro bya Kacyiru byaremeye abarokotse Jenoside 10

Ku cyumweru tariki ya 30 Kamena 2019, ibitaro bya Kacyiru byatanze inka 10 i Bitare mu Karere ka Nyaruguru, zagenewe abarokotse Jenoside bahatuye batishoboye.

Abakozi b'ibitaro bya Kacyiru hamwe na Senateri Nkusi bageza inka ku batuye i Bitare
Abakozi b’ibitaro bya Kacyiru hamwe na Senateri Nkusi bageza inka ku batuye i Bitare

Izi nka zavuye mu mafaranga yegeranyijwe n’abakozi 206 bakora muri ibi bitaro byahoze ari ibya polisi, ariko n’ubwo ubungubu bitakiri ibyayo, hari abapolisi babikoramo. N’umuyobozi wa byo ni umupolisi ari we Komiseri wa Polisi, Dr. Daniel Nyamwasa.

Bashyikiriza izi nka imiryango 10 y’abarokotse Jenoside yari igezweho mu kuremerwa mu Murenge wa Ngera, Dr. Nyamwasa yavuze ko biyemeje kurenga imisozi n’imisozi bakaza kuremera abatuye i Bitare, bashaka kubagaragariza ko abaganga b’iki gihe batandukanye n’abo mu gihe cya Jenoside.

Ati “Icyo kintu cyabayeho cyo gutatira igihango, ni cyo uyu munsi dushaka guhanagura. Umuganga yumvikane ko ari umuntu ufite umutima, ufite n’abo yitangira.”

CP Dr. Daniel Nyamwasa, uyobora ibitaro bya Kacyiru ati ukugabiye aranaguhetera
CP Dr. Daniel Nyamwasa, uyobora ibitaro bya Kacyiru ati ukugabiye aranaguhetera

Icyabateye kuza kubaremera kandi, ngo ni ukugira ngo bongere kugira inka n’amata nk’uko byahoze mbere ya Jenoside.

Dr. Nyamwasa ati “Icyifuzo cyacu cyari uko abatewe agahinda n’ibyo badashobora kugarura, bamenya ko hari abantu babatekerezaho. Twifuzaga yuko bongera gucanira, yuko basubiza injishi ku nkingi, yuko ababyeyi basubiza ibisabo ku bibero, yuko ibyansi bisubira ku ruhimbi. Muragahorana amata.”

Abahawe inka byabashimishije kuko ngo bagiye kongera kunywa amata bakabona n’ifumbire yo guhingisha.

Athanase Munyentarama wagizwe umworo na Jenoside, ati “Nari mfite inka enye, Jenoside irazitwara. Zari miriyoni. None ndashumbushijwe. Ndishimye rwose kuko ngiye kunywa amata. Nari umworo, none mbaye umworozi.”

Umukecuru Caroline Karangwa ngo inka yari afite yayigurishije ashaka kubaka ngo ave muri ntuye nabi, none iyo ahawe ngo igiye kumufasha mu iterambere.

Ati “Iyi nka iraza kumfasha kubona ibishingwe no kubona amata. Kandi izatuma nsusuruka, n’abantu bansure.”

Kuremera abarokotse Jenoside, ibitaro bya Kacyiru byabitangiye muri 2014 bitanga ihene 31 zitanga umukamo, mu Murenge wa Rutunga.

Nyuma yaho basubiye muri Rutunga bahatanga inka zirindwi. Mu mwaka ushize wa 2018 baremeye abatuye mu Mudugudu wa Taba mu Karere ka Huye.

Abapolisi bakora mu bitaro bya Kacyiru na bo baherekeje inka ibi bitaro byaguriye abarokotse Jenposide b'i Bitare
Abapolisi bakora mu bitaro bya Kacyiru na bo baherekeje inka ibi bitaro byaguriye abarokotse Jenposide b’i Bitare
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka