Nyaruguru: Bunamiye Abatutsi bazize Jenoside, hagaragazwa ibibazo bikibangamiye abayirokotse

Ukuriye Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Sylidio Habimana, avuga ko mu bikibangamiye abarokotse Jenoside b’i Nyaruguru, harimo kuba hari urubyiruko rwinshi rw’abashomeri, kuba hari abacikirije amashuri no kuba hari abahungabanye bakeneye gufashwa.

Bashyize indabo ku rwibutso rwa Ruramba rushyinguyemo abasaga 1200
Bashyize indabo ku rwibutso rwa Ruramba rushyinguyemo abasaga 1200

Yabibwiye abitabiriye gutangiza icyumwe cyo kunamira Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994, cyatangirijwe mu Murenge wa Ruramba, ari naho urebye ubwicanyi bwatangirijwe muri Nyaruguru ndetse no mu Ntara y’Amajyepfo, ku itariki 7 Mata 1994, indenge ya Perezida Habyarimana yaraye ihanuwe, mu masaa tanu, uwa mbere yatwikiwe inzu akaza no kwicwa.

Yagize ati “Hari abana barihiwe amashuri ubu badafite akazi n’abacikirije amashuri, dufite ikibazo cy’ihungabana, kandi ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu 2018, bwemeza ko 35% by’abarokotse Jenoside bafite ihungabana.”

Yunzemo ati “Hari n’ikibazo cy’amacumbi kitarakemuka ku bantu bose, tukagira n’imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, tukaba twifuzaga ko hakorwa ubukangurambaga iyo mibiri ikaboneka, abacu tukabashyingura mu cyubahiro.”

Ngo hari n’ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kigaragara hirya no hino mu gihugu, no ku bari hanze y’u Rwanda, bigaragarira ku mbuga nkoranyambaga.

Sylidio Habimana, Perezida wa Ibuka i Nyaruguru
Sylidio Habimana, Perezida wa Ibuka i Nyaruguru

Yaboneyeho no gushimira ubufasha Leta itahwemye guha abarokotse Jenoside, na bo abasaba kububyaza umusaruro ndetse no guharanira ubumwe.

Ati “Burya uguye hasi cyangwa ukagwa mu cyobo, ukagira Imana ukabona ukikuvanamo, ntabwo uryama hahandi wari uri. Ahubwo umufata akaboko cyangwa akagufata akaboko, ugatera intambwe, ugakomeza urugendo. Natwe rero amacumbi twubakiwe tuyafate neza, inkunga z’ingoboka tugenda duhabwa tuzibyaze umusaruro, kandi dukomeze umurongo w’ubumwe Leta idukangurira kuko ari yo nzira y’iterambere.”

Honorable Senateri Pélagie Uwera wari waje kwifatanya n’abatuye mu Ruramba mu gikorwa cyo gutangiza icyunamo, yagize ibyo avuga kuri izi ngorane.

Ati “Ikibazo cy’abana badakomeza amashuri ubuyobozi bukwiye kugishyiramo imbaraga, kugira ngo hamenyekane impamvu kandi hafatwe ingamba, kugira ngo bayasubiremo kuko ubuyobozi bwacu bwiyemeje uburezi kuri bose.”

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye

Ku kibazo cy’ubushomeri yavuze ko urubyiruko rwigishijwe rukwiye kumenya akamaro ko kwishyira hamwe, rukagana ibigo by’imari rugahanga imirimo, bidakuyeho ko ahaboneka umwanya mu kazi bagahabwa.

Ikibazo cy’ihungabana na cyo ngo kirahangayikishije, ariko nanone ngo Igihugu cyicyitayeho kiri no gushakirwa ingamba, cyane ko hagenda hashyirwaho uburyo bwo kugira ngo abahungabanye bitabweho, hahugurwa ababafasha bakanitabwaho guhera mu bigo nderabuzima.

Ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside cyo ngo ni urugamba Abanyarwanda bakwiye gukomeza kurwana, haba imbere mu gihugu no hanze yacyo, cyane ko inagaragara ku mbuga nkoranyambaga. Yaboneyeho no gusaba ababyeyi kubwiza abana ukuri ku mateka y’u Rwanda, bakanabatoza urukundo.

Ati “Nimubatoze gukunda Igihugu kugira ngo bakurane guharanira ubumwe twiyemeje.”

Honorable Senateri Pélagie Uwera
Honorable Senateri Pélagie Uwera

Naho ku bijyanye n’abadafite amacumbi, umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, avuga ko muri rusange hari inzu zubatswe kera zishaje zibarirwa muri 600, harimo izikeneye gusanwa n’izakubakwa bundi bushya, kandi ko uko ubushobozi buzagenda buboneka bazabikemura bahereye ku bababaye cyane. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari bubakiye abagera kuri 20.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka