Nyarugenge: Kwibuka bibafasha kurwanya no gukumira Jenoside ntizongere ukundi

Mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge habaye igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa kiba buri tariki 6 Kamena.

Bitabiriye igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Bitabiriye igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Muri uyu mwaka wa 2021, abacyitabiriye basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, berekwa amashusho (Video) afasha umuntu usuye urwo rwibutso rwa Gisozi gusobanukirwa impamvu u Rwanda rwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma y’imyaka 27 ishize Jenoside ihagaritswe.

Muri ayo mashusho, bamwe mu barokotse Jenoside muri 1994 basobanura uko mbere ubuzima bwari bumeze, n’uko byagenze mu gihe cya Jenoside.

Umwe muri bo ashimangira ko kwizera umuntu 100% bigoye cyane, kuko mbere bari bafite ubushuti, bashyingirana ndetse bakabyarirana abana muri Batisimu ariko biza guhinduka barabica.

Nyuma yo kurokoka, bemeza ko igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bikwiye kandi bifite akamaro kuko biha agaciro abashyinguye mu rwibutso.

Bavuga ko ari ho bisanga, bakaganira n’imiryango yabo bakiyibutsa ibihe byiza bagiranye.

Hakurikiyeho urugendo rwerekeza ahashyinguye iyo mibiri, bafata umunota wo kwibuka, nyuma hakurikiraho gushyira indabo ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ahagana saa tanu n’igice z’amanywa, abo muri uwo Murenge wa Rwezamenyo bakomereje igikorwa cyo kwibuka ku Ishuri ryitwa Intwari, bunamira abanyeshuri n’abarimu bo kuri iryo shuri bazize Jenoside.

Ni Urwibutso rushyinguyemo imibiri igera kuri mirongo irindwi n’irindwi (77) y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hashyirwa n’indabo.

Abafurere bifatanyije n'abandi mu kwibuka abaguye mu ishuri rya St Joseph
Abafurere bifatanyije n’abandi mu kwibuka abaguye mu ishuri rya St Joseph

Nyuma yo kuva kuri icyo kigo, bakomereje igikorwa cyo kwibuka ku rwibutso rw’abazize Jenoside ruri mu kigo cy’Abafurere i Nyamirambo kizwi nka Saint Joseph Integrated Technical College ( SJITC- Nyamirambo).

Hagaragara amazina 55 y’abishwe, gusa bikavugwa ko barenga kandi ko bagikomeje gushakisha n’indi mibiri itaraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Rwego Yusuf, umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Rwezamenyo, avuga ko amazina y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri uwo murenge atari yo gusa kuko hashyinguye bake.

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Rwezamenyo
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Rwezamenyo

Ati:"Amazina mubona hariya ku rwibutso si bo bonyine kuko ni benshi cyane, ariko ariya ni yo twabashije kubona. Twatangije ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge rifasha mu gushakisha imibiri, imwe yarabonetse ndetse n’indi tutarabona tuzakomeza kuyishakisha."

Ashimira Leta y’u Rwanda ko ifasha abarokotse kubaho ubu bakaba barabaye abagabo ndetse bageze ubwo bifasha.

Hirwa Yves Bertin, Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Rwezamenyo, avuga ko bigoye kubona icyo umuntu avuga ku munsi wo kwibuka kuko ari umunsi wuje intimba n’agahinda.

Ati: “Biragoye kubona icyo umuntu avuga kuri uyu munsi kuko ari umunsi twibukaho abacu twabuze muri 1994.Ariko kandi ntibikwiriye no kuba intimba gusa kuko ni amateka y’igihugu cyacu dukwiriye kubamo, akagira icyo atwigisha bituma duharanira ko bitazongera kubaho ukundi”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, na we witabiriye iyo gahunda, avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari ngombwa kandi ko ari inshingano ya buri wese wumva kandi akanasobanukirwa ko Jenoside ari icyaha ndengakamere kigomba kurwanywa no gukumirwa ntikizongere ukundi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy

Avuga ko ari umwanya wo guha icyubahiro abazize Jenoside yo muri Mata 1994.

Ati: “Ni umwanya duha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside cyane cyane tunazirikana ko hari n’abandi batagira ababo babakomokaho baba barasigaye nyuma ya Jenoside, kuko dufite imiryango yazimiye itagira ababo by’umwihariko bayibuka. Ni ngombwa ko twebwe turiho twasigaye dufata uyu mwanya tugakomeza kubaha icyubahiro bambuwe.Tuzirikana ko kwibuka ari bwo buryo bwonyine bwo kubaha icyubahiro n’ubutabera bakwiye kuko bazize uko baremwe, nta kindi twakora usibye guhora tubibuka nk’Abanyarwanda”.

Ngabonziza ashima Leta y’u Rwanda muri gahunda yayo y’imiyoborere myiza, gahunda zimakaza kandi zishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda n’imiyoborere idaheza, no kubaka inzego zishimangira kandi zishyigikiye ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda nk’uko bigaragara mu itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Yongeyeho ko Abanyarwanda banze kuba imbata z’amateka mabi y’ivangura, bimika umuco wo gukorera hamwe, bashaka ikiwubaka kandi baharanira kugumana ubumwe nk’Abanyarwanda ndetse n’Igihugu, bakumira icyo ari cyo cyose gishobora kugarura amacakubiri n’ivangura mu Banyarwanda, hashyirwa imbere iterambere ry’Abanyarwanda bose haba mu bukungu ndetse no mu mibereho myiza.

Amwe mu mafoto y'abaguye ku ishuri ry'Intwari
Amwe mu mafoto y’abaguye ku ishuri ry’Intwari
Bashyize indabo ku rwibutso rwa Gisozi
Bashyize indabo ku rwibutso rwa Gisozi
Amazina ari ku Ntwari
Amazina ari ku Ntwari
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka