Nyarugenge: Bifuza ko muri Camp Kigali hubakwa urukuta ruzandikwaho amazina y’abahaguye

Abarokotse Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994 bo mu karere ka Nyarugenge, by’umwihariko abo mu murenge wa Nyarugenge, bifuza ko muri Camp Kigali hubakwa urukuta ruzandikwaho amazina y’abahiciwe.

Busabizwa Parfait n'umuyobozi w'akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, bacana urumuri rw'ikizere
Busabizwa Parfait n’umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, bacana urumuri rw’ikizere

Icyo cyifuzo bagitanze kuri uyu wa 7 Mata 2019, ubwo bari aho muri Camp Kigali bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kikaba ari igikorwa cyanabaye mu gihugu hose mu rwego rwo gutangiza icyumweru cy’icyunamo.

Nk’uko bitangazwa n’abazi amateka y’aho hantu hari ikigo gikomeye cya gisikare, ngo Abatutsi bafatwaga bakajyanwaho byari bigoye kuharokokera, cyane ko ngo na mbere ya Jenoside hari hatinyitse ku buryo nta n’uwahegeraga.

Uwari uhagarariye Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA), Gafaranga Omar, yavuze ko bifuza ko muri Camp Kigali hubakwa urukuta ruzandikwaho abahiciwe.

Yagize ati “Turifuza ko amateka yo muri iki kigo atakwibagirana, ngasaba ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’akarere ka Nyarugenge badufasha hakubakwa igikuta kizandikwaho amazina y’abahaguye. Nzi ko Abatutsi bahazanywe ari 1% waharokokeye, twifuza rero ko icyo kimenyetso cyahashyirwa”.

Gafaranga asaba ko muri Camp Kigali hubakwa urukuta ruzandikwaho amazina y'abhaguye
Gafaranga asaba ko muri Camp Kigali hubakwa urukuta ruzandikwaho amazina y’abhaguye

Ati “Hano muri Camp Kigali kugeza ubu ntituramenya neza umubare w’abahaguye, kuko hari abapakirwaga amakamyo bakajya kubicira i Nyamagumba mu cyitwaga Ruhengeri no muri gereza yaho. Icyakora tumaze kumenya abahaguye 73 kandi turacyashaka amakuru, amazina yabo rero yaba yanditswe ku rukuta”.

Bamwe mu rubyiruko na bo bashyigikiye icyo cyifuzo cyatuma amateka y’aho hantu atibagirana, nk’uko Duhirwe abivuga.

Ati “Hubatswe urwo rukuta byaba ari byiza cyane kuko natwe twarushaho kumenya amateka yaho, cyane ko ngo hari benshi bahahuriye n’ibibazo. Tuzi ko hari ahantu hari hafite igitinyiro, ariko ubu dushimira Leta y’Ubumwe ko yahagize nyabagendwa, ni ngombwa rero ko tumenya ibyaho”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Busabizwa Parfait, yavuze ko icyo kifuzo bagiye kureba uko cyashyirwa mu bikorwa.

Honorable Kayiranga nawe yitabiriye uwo muhango
Honorable Kayiranga nawe yitabiriye uwo muhango

Ati “Aha turi cyari icyicaro gikuru cy’ingabo za Leta yakoze Jenoside, ari n’ikigo cyabagamo abasirikare bakuru n’imiryango yabo. Hatangiye kwicirwa abantu mbere y’uko Jenoside iba. Nizeje rero usabye ko hakubakwa igikuta kizashyirwaho amazina y’abahanguye, ko ku bufatanye n’izindi nzego tuzabikora”.

Yasabye kandi abaturage gukomeza kwitabira ibikorwa byo kwibuka kuko ngo ari umwanya wo gusubiza icyubahiro abazize Jenoside bambuwe n’ababambuye ubuzima. Ni n’inzira nyayo yo kurwanya abahakana n’ipfobya ryayo rikomeje gukorwa n’abayikoze bacyidegembya mu mahanga.

Uretse Abatutsi biciwe muri Camp Kigali, haniciwe kandi abasirikare 10 b’Ababirigi bari mu ngabo za Loni (MINUAR), zari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abuyumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Tukibuka yuko ku munsi wa nyuma Imana izazura abantu bapfuye bayumvira nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6 umurongo wa 40.It is a matter of time kandi si kera,kubera ko Imana itajya ibeshya.

gatare yanditse ku itariki ya: 9-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka