Nyarubuye: Inama y’Igihugu y’Abagore yibutse abagore bishwe muri Jenoside inaremera abayirokotse
Inama y’igihugu y’abagore irasaba abagore ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ko umuco wo kwibuka Jenoside bawugira uwabo bagakomeza kuwutoza ababakomokaho hagamijwe ko Jenoside n’ingengabitekerezo yayo byacika burundu.
Ibi ni ibyasabwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Madamu Umulisa Henriette, mu muhango wo kwibuka abagore bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhango wabereye mu karere ka Kirehe umurenge wa Nyarubuye kuri uyu wa 29/06/2014 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye.
Umulisa Henriette ndetse na Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Mukasine Beatrice, bashimangiye ko umwanya nk’uyu ari igihe kiza cyo gusubiza abagore icyubahiro n’agaciro bambuwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mukasine Beatrice yagize ati “Uyu ni umwanya wo gusubiza abagore bazize Jenoside icyubahiro n’agaciro bambuwe, kwibuka urupfu rw’agashinyaguro bishwe hagamijwe ko amateka yihariye yakorewe umugore muri Jenoside ahora azirikanwa na buri wese kandi tukayakuramo amasomo”.
Nubwo ingaruka za Jenoside zikigaragara, Mukasine Beatrice yashimye intambwe imaze guterwa mu gihugu aho abagore bacitse ku icumu rya Jenoside bashoboye kwishyira hamwe bagahumurizanya, bagafashanya bakarera imfumbyi ubu bakaba bafatanyije n’abandi banyarwanda kubaka igihugu.
Madamu Umulisa Henriette mu ijambo rye yagarutse kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda maze avuga ko igomba kuba umwanya wo gusubira ku isoko hasuzumwa ibyakomerekeje isano Abanyarwanda basangiye mu mateka.
Ati “Ndi Umunyarwanda yaduhaye urubuga rwo kuganira mu bworoherane nta rwikekwe, mu gutega amatwi tugamije gufashanya gukira ibikomere twasigiwe n’amateka.”

Mu buhamya bwatanzwe n’abarokotse basobanuye urupfu rw’agashinyaguro abaguye kuri Kiliziya ya Nyarubuye nyuma yo kubabazwa by’indekangakamere kuko bashinyaguriwe bikabije.
Gusa kuri ubu ngo bishimiye ko ubuyobozi bwiza bukomeje kubafasha kwiyubaka ubu bakaba nabo bari kugira uruhare mu kwiteza mbere ndetse no guteza imbere igihugu.
Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore kandi yagaye abagore n’abakobwa aho gukora inshingano zabo zo gutabara no guhisha bagenzi babo bahigwaga babahururije ababica na bamwe muri bo bakica bagenzi babo.
Muri uyu muhango kandi amatsinda 12 y’abagore batishoboye ndetse n’abacitse ku icumi baremewe bahabwa inka mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bukene.

Kwibuka abagore mu karere ka Kirehe byabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rugana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye aho abari aho bunamiye inzirakarengane zihashyinguwe ndetse basobanurirwa urupfu rw’agashinyaguro rwakorewe abari bahungiye muri Kiliziya ya Nyarubuye mu gihe cya Jenoside bizeye ko baharokokera ariko bakaza kuhagwa.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|