Nyarubuye: Abatutsi baricwaga bakaribwa amaraso yabo agashyirwa mu mivure
Muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, i Nyarubuye mu karere ka Kirehe ni hamwe mu hiciwe abatutsi benshi bicwa bashinyagurirwa birenze.

Ubwo abayobozi barimo Prof Sam Rugege Perezida w’urukiko rw’ikirenga na Mukeshimana Geraldine, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi basuraga urwibutso rwa Nyarubuye, kuri uyu wa 8 Mata 2017, basobanuriwe amateka mabi yaharanze.
Nyirakamana Florentine umukozi wa CNLG ukorera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye, yagaragaje bimwe mu bikoresho byifashishwaga mu kwica abatutsi.
Nyirakamana yagize ati“murabona iyi mivure ni iyakoreshwaga mbere ya Jenoside benga ibitoki,ariko abicanyi niyo bakoreshaga batega amaraso ubwo bicaga abatutsi, ngo barebe uko amaraso yabo asa”.
Muri urwo rwibutso kandi habitsemo n’ibindi bimenyetso by’amateka y’ubwicanyi bwahabereye nk’amafuru,ibisongo,amafuni,imashini zisya inyama byifashishwaga n’abicanyi nkuko Nyirakamana akomeza abivuga.

Ati “murabona ibi bisongo,nibyo bajombaga abana b’abakobwa,iyi furu niyo botsagaho inyama z’imyijima n’imitima y’abatutsi babaga bamaze kwica, bakarya.
Hari n’akuma bifashishaga basya urusenda rwo kunyanyagiza mu mirambo ngo barebe ko hari ugihumeka,bagahita bamuhuhura”.

Mukanoheri Theopiste warokokeye i Nyarubuye ubwo yari yahungiye muri Paruwasi Gatorika ya Nyarubuye yiciwemo abatutsi benshi m’ubuhamya bwe avuga ko bahungiye muri Kiriziya bimwira ko ho ntawe utinyuka kuhicira.
Nkuko yakomeje abivuga ngo nubwo bahungiye mu nzu y’Imana ntibyabujije abicanyi kubasangamo kuko bahise bayikubitamo ama gerenade hatikiriramo Abatutsi benshi.
Kuri kirizi ya ya Nyarubuye habaga ishusho nini ya Yezu, nayo yaratemaguwe bayiziza ko ngo ifite isura y’Abatutsi.

Prof Sam Rugege Perezida mu ijambo rye,yasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside birinda uwariwe wese wabazanamo ivangura ari naryo ryakuruye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yibukije kandi abaturage ko bagomba gufata neza urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye.
Ati“uretse no kuba uru rwibutso rubitse abacu tukabona aho tubibukira,hari n’umwihariko wo kugaragaza amateka twanyuzemo kugira ngo abavutse nyuma ya Jenoside ndetse n’abanyamahanga bamenye ubyabaye muri uru Rwanda,bibabere isomo”.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye rwatashywe k’umugaragaro muri 2016, ruruhukiyemo imibiri 57387 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ohereza igitekerezo
|
Reka mbabwiere ko izina ryabbo cyangwa ntera twabitirira ,ntawo yari yabaho, ntiwayibona.Kuko inyamaswa ntipfa kwica no yoneere, yice ,ikomeze yice kuko yicira inzara . Iyo ihaze iraruhuka. Mbwira lero umuntu wica umunsi wose ,icyumweru, ukwezi 2,3...akarya, akaryama!bugcya agasubira......Uwo se wamwita nde? Nta bunyamaswa . Ahubwo NIIBYONTAZI NKA ROBOTS MAL PROGRAMMES. TUZASHYRE LERO IMBERE YA ZA MORGUES?
mubyukuri nkatwe rubyiroko twagakwiye kwishirahamwe tukarwanya igengabitekerezo Burundu amacakubiri ibitekerezo bibi nibindibyose byadusubiza mwicuraburindi bikatuva mu mitwe yacu tugatwika burundu ahasigaye tukubaka urwatubyaye tukimika urukundo mu mitima yacu dusigasira ibyo tumaze kugeraho erega tukabwira nabarihanze ngo nimutahe murwababyaye kuko hanze ntakiza kibayo murakoze.
Oya rwose oya oya oya mujye mutinya Imana kandi mwirinde ikibagusha kubera amaco y’inda. Simpakana ko hataguye abantu ariko imivure irimo amaraso? Brochettes z’imitima? Samosa z’inyama z’abantu? Iriya furu se nayo barayiteruraga? Tujye dushyira mugaciro. Simbyemeye ndabihakanye kandi ni naho navukiye ndacyanahatuye.
Mureke amakabya nkuru kandi mutinye Imana
Oya rwose oya oya oya mujye mutinya Imana kandi mwirinde ikibagusha kubera amaco y’inda. Simpakana ko hataguye abantu ariko imivure irimo amaraso? Brochettes z’imitima? Samosa z’inyama z’abantu? Iriya furu se nayo barayiteruraga? Tujye dushyira mugaciro. Simbyemeye ndabihakanye kandi ni naho navukiye ndacyanahatuye.
Mureke amakabya nkuru kandi mutinye Imana
Mbega, ko birenze ukwemera? Abantu ni uku bameze? Umuntu arya undi muntu pe? Satani isumba izindi yari yateye u Rwanda.
Ndatangaye numvishe byinshi ibi byo nagagangare about nibisimba
mubigaragara ikiremwamuntu kiriya gihe satani yari yaragihinduye nk’inyamaswa! Gusa duharanire ko bitazongera kubaho ukundi kuko na kayini yica Abeli Imana yamubajije aho murumuna we ari avugako atari umurinzi wa murumuna we natwe dusabe Imana uwo mutima wa kayini, ucibwe mu banyarwnda bose twese dufashanye nk’abavandimwe dufite imitima itishishana kugira natwe tuzagere mu ijuru, aho tuzahurira n’abacu twabuze tukabana bitazongera gutandukana
Aha twari dukwiye kuhakura isomo rikomeye:
1. Abishe izi nzirakarengane bungutse iki?
2. Ese uwabikoze ariwe bihindukiriye, yabyifatamo ate? Yasaba imbabazi kandi nawe ntazo yatanze?
3. Abiciwe bafite intimba, ikiniga n’agahinda bakeneye guhozwa no guhumurizwa.
4. Twese abanyarwanda duhagurukire kurwanya burundu ingengabitekerezo ya Jenoside
Ariko abo si abantu ahubwo ni ibisimba uwabinyereka ngo mbibaze icyo byungutse mukwica urubozo inzirakarengane zingana kuriya. Mana uzabacire urubakwiye kuko twe ntago twabona ikibakwiriye kandi uruhurire mumahoro abacu batikiriye muri genocide.
Ariko abo si abantu ahubwo ni ibisimba uwabinyereka ngo mbibaze icyo byungutse mukwica urubozo inzirakarengane zingana kuriya. Mana uzabacire urubakwiye kuko twe ntago twabona ikibakwiriye kandi uruhurire mumahoro abacu batikiriye muri genocide.
MWAKWIBESHYA KO ARI ABANTU. NYAMARA NINYAMASWA KURYA ABANTU, INDAYO, BARAYIBAROZE, REKA BARYE, NIBITARIBWA!