Nyanza ya Kicukiro: Hibutswe ku nshuro ya 25 abarenga 12,000 batereranywe na LONI

Bamwe mu barokokeye I Nyanza ya Kicukiro mu karere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali bavuga ko inzira y’umusaraba banyuzemo, ndetse n’ibikomere Jenoside yabasigiye aribyo bibatera imbaraga zo kubaka igihugu.

Habanje urugendo rwo kwibuka rwahereye ku hahoze hitwa ETO Kicukiro rukagera i Nyanza ya Kicukiro aho abarenga 12,000 biciwe
Habanje urugendo rwo kwibuka rwahereye ku hahoze hitwa ETO Kicukiro rukagera i Nyanza ya Kicukiro aho abarenga 12,000 biciwe

Ni ibyatangajwe na bamwe mu barokokeye I Nyanza ya Kicukiro, ubwo bibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abari bahungiye mu cyahoze ari ETO Kicukiro.

Mu buhamya bwatanzwe na Karasira Venuste, Spesiose Kanyabugoyi, Aimable na Agnes barokokeye I Nyanza ya Kicukiro bose bagarutse ku rugendo rugereranwa n’inzira y’umusaraba banyuze bavanwa muri ETO Kicukiro bajyanwa I Nyanza kwicirwayo.

Icyo gihe ingabo z’umuryango w’abibumbye (MINUAR) zabaga muri ETO bari bahungiyeho zari zimaze kubatererena.

Nyuma y’ibyo, abari bahungiye muri ETO bagerageje guhunga bagana kuri Stade Amahoro no ku ngoro y’Intako Ishinga amategeko ahari abasirikare ba RPA, ariko Leta yari yarateguye jenoside ikabajyana I Nyanza ya Kicuriko aho yari yarateguye kubicira.

Umwe mu batanze ubuhamya, Umubyeyi Agnes yavuze ko inzira y’umusaraba abari bahungiye muri ETO banyuze, ibikomere Jenoside yabasigiye byaba iby’inyuma cyangwa ibyo ku mutima, aribyo bibatera imbaraga.

Ati” Imbaraga z’abarokotse bazikura mu kaga babonye.Ibikomere by’umutima wabo nizo mbaraga zabo. Buri wese afite uburyo yababaye, ariko Imana iramufasha abaho.

Ibikomere by’inyuma, by’abarokotse bikwiye kubabera imbaraga zo kubaka igihugu cyabo, bagafasha ubuyobozi kugirango nibura amaraso y’abacu azabe yarameneketye ukuri”.

Abatanze ubuhamya bagaragaje uburyo banyuze mu nzira y'umusaraba LONI ikabatererana interahamwe zikabiraramo
Abatanze ubuhamya bagaragaje uburyo banyuze mu nzira y’umusaraba LONI ikabatererana interahamwe zikabiraramo

Umubyeyi Agnes yasabye abakiri bato ko bakura bakazavamo ababyeyi kukoaribyo byabatera kurushaho gukunda igihugu.

Ati ”Umubyeyi niwe wumva uburemere bwo kugira iigihugu. Kugira aho urerera umwana akitunga agatunga abo abyaye nibyo biduha imbaraga”.

Speciose Kanyabugoyi nawe warokokeye I Nyanza ya Kicukiro, yagarutse ku cyizere bari bafitiye ingabo zari iza MINUAR, cyanatumye bazihungiraho bizeye ko zizabatabara.

Uyu mubyeyi kandi yavuze ko abarokotse bakigorwa no kubasha kubaho mu bikomere basigiwe na Jenoside, kandi bakanabaho ubuzima busanzwe.

Ati”Ikindi kituvuna ni ukubaho ubuzima bubiri. Kubaho nk’abandi, mu buzima busanzwe, ariko ufite ubundi buzima bwawe wihariye, bisaba ingufu nyinshi, ariko turazifite”.

Umuyobozi wa IBUKA Dr. Dusingizemungu Jean Pierre, yashimiye abarokotse Jenoside bumva ko mu gikorwa cyo kwibuka bavomamo imbaraga zo gukomeza guhangana n’ingaruka za Jenoside. Agandeye ku busitani bw’urwibutso buherutse gutahwa aha I Nyanza ya Kicukiro, Dr. Dusingizemungu yavuze ko bene ubu busitani bukenewe henshi mu gihugu, kuko ari umuti ku barokotse.

Ati”Hose mu gihugu hakwiye gutunganywa ubusitani nk’ubwatunganyijwe I Nyanza, kuko ni umuti w’ihungabana.Umuti w’ihungabana si ibishinge, si ibinini”.

Dr. Dusingizemungu kandi yagaye bimwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda, bitishimira uburyo u Rwanda rukataje mu kwiyubaka, ahubwo bigacudika n’abashaka kugirira nabi u Rwanda.

Ati”Twamaganye iyi mikorere dusaba ko ibingibi byahagarara kuko umutekano n’amahoro bikenewe muri aka karere k’ibiyaga bigari”.

Abantu benshi bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25
Abantu benshi bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25

Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite Hon. Donatille Mukabalisa wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye abarokotse Jenoside bakomeje kwiyubaka banatanga inama ku bakiri bato, bakabatera umwete babashyiramo umutima wo gutwaza baharanira kubaho kandi neza.

Hon. Mukabalisa yavuze ko gusubiramo amateka y’inzira y’umusaraba abiciwe n’abarokokeye I Nyanza banyuze bitagamije gusubiza inyuma abaharokokeye, ko ahubwo ari ukugirango bibatere imbaraga.

Ati”Kubisubiramo si uko dushaka ko bidusubiza inyuma, ahubwo ni ukugirango tubivomemo imbaraga, kuko ari twe ba mbere dukwiye gukomeza kwigenera ibyo dushaka, akimuhana kakazaza kajya mu murongo w’ibyo twigenera nk’Abanyarwanda.

Nubwo twatereranwe n’abo tutatekerezaga ko badutererana, kuko ubusanzwe utahungira ku muntu utamwizeyeho ubufasha, twishimira ko twabonye inkotanyi, ziyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame zikaturokora”.

Hon. Mukabalisa yavuze ko n’ubwo abanyarwanda bibuka ko umurynago mpuzamahanga wabatereranye, u Rwanda rutahwemye gutsura umubano n’ibihugu by’inshuti, hakaba hari benshi babanye narwo muri uru rugendo, aboneraho kubashimira.

Yashimiye kandi abanyarwanda n’abanyamahanga bagaragaje ubutwari bakagira abo barokora. Ati”Turazirikana iyo neza n’urukundo, ubupfura n’ubutwari byabaranze”.

Tariki ya 11 Mata 1994, nibwo ingabo zari iza MINUAR zavuye mu cyari ETO Kicukiro zitererana abatutsi bari bahahungiye, zibasiga mu maboko y’interahamwe zari zitegereje kubica.

Nyuma yo kuhabasiga, bazamuwe ku musozi wa Nyanza, ari naho biciwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UN ntacyo imaze na gato. UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa n’Ubwami bw’imana gusa.Nkuko dusoma muli Daniel 2:44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU ahabwe kuyobora ISI ayigire Paradizo nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.

gatera yanditse ku itariki ya: 12-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka