Nyanza: Imibiri y’abazize Jenoside imaze imyaka ibiri mu biro by’akagali itarashyingurwa mu cyubahiro

Imibiri y’abantu babiri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda imaze imyaka ibiri mu biro by’akagali ka Cyerezo mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza itarashyingurwa mu cyubahiro.

Ibyo biro by’akagari bikorerwamo n’umunyamabanga nshingwabikorwa witwa Kambanda Olivier byubatse nko ku birometero bigera kuri 20 uturutse ku biro by’akarere ka Nyanza nk’uko abaturage bo muri ako gace babyemeza.

Tariki 18/05/2012 ahagana saa mbiri za mu gitondo Ubwo umunyamakuru wa Kigalitoday yageraga kuri ibyo biro by’akagali yasanze nta n’inyoni ihatamba kubera ko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako kagali yagiye mu itorero ry’igihugu rizamara ibyumweru bibiri ndetse n’umwungirije ushinzwe ubukungu, iterambere n’imibereho myiza mu kagali ka Cyerezo ntabasha kuboneka kuko amaze iminsi mu kiruhuko cy’ababyeyi.

Kubera izo mpamvu zose ubasha kuboneka agatanga amakuru muri iki gihe ni perezida w’inama njyanama y’ako kagali witwa Bizimana Jean de Dieu. Mu kiganiro yabanje kubeshyuza ko iyo mibiri itamaze imyaka ibiri nk’uko amakuru yabivugaga.

Mu gihe bamwe mu baturage bo muri ako kagali bahamya ko iyo mibiri imaze imyaka ibiri itarashyingurwa mu cyubahiro we arabihakana akavuga ahubwo ko imaze umwaka umwe.

Mu mvugo ye bwite agira ati: “Iriya mibiri nta myaka ibiri imaze ahubwo n’umwaka umwe nturagera nkurikije igihe natangiriye kuyobora inama njyanama y’akagali n’igihe imibiri yahagereye.”

Ibiro by'akagali ka Nkomero bavuga ko bibitsemo imibiri y'abazize Jenoside imaze imyaka ibiri itarashyingurwa mu cyubahiro.
Ibiro by’akagali ka Nkomero bavuga ko bibitsemo imibiri y’abazize Jenoside imaze imyaka ibiri itarashyingurwa mu cyubahiro.

Bizimana Jean de Dieu avuga ko kuba iyo mibiri imaze icyo gihe cyose itarashyingurwa mu cyubahiro byatewe n’uko batarabishyira muri gahunda ngo bayishyingure mu cyubahiro. Abisobanura atya: “ Ku nshuro ya 18 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nibwo izashyingurwa mu cyubahiro tubifashijwemo n’umurenge wacu wa Mukingo”.

Ku birebana n’uko iyo mibiri ifashwe Bizimana avuga ko ihambiriye muri shiting mu gihe bagitegereje amasanduko yo kuyishyiramo kugeza ubu batarabasha kubona.

Perezida w’inama Njyanama y’akagali ka Cyerezo atanga icyizere ko tariki 10/06/2012 byanga byakunda izashyungurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nkomero.

Bamwe mu baturage bo mu kagali ka cyerezo basanga iyo mibiri ikwiye gukomeza gukorerwa ubuvugizi kugira ngo ishyingurwe mu nzibutso z’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuko mu biro by’akagali hatarimo kuyihesha icyubahiro.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka