Nyanza: Icyunamo kizatangira bibuka abishwe bakajugunywa mu Mugezi wa Mwogo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buratangaza ko ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byamaze gutegurwa ku buryo bunoze ndetse ko buri kintu cyose ubu kiri mu mwanya wacyo mu gihe habura itageze ku cyumweru ngo icyunamo cy’iminsi ijana gitangire.

Ku rwego rw’Akarere ka Nyanza icyunamo biteganyijwe ko kizatangizwa mu Murenge wa Nyagisozi kikabera ku Mugezi wa Mwogo hakibukwa inzirakarenganze z’abatutsi zajugunywe muri uwo mugezi naho kugisoza byo ngo biteganyijwe kubera mu Murenge wa Busoro.

Imibiri ishyinguwe mu Rwibutso rwa Kavumu na Mwima ngo izimurirwa mu Rwibutso rw'Akarere ka Nyanza.
Imibiri ishyinguwe mu Rwibutso rwa Kavumu na Mwima ngo izimurirwa mu Rwibutso rw’Akarere ka Nyanza.

Muri gahunda y’iyi myiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda buri murenge wose wo mu Karere ka Nyanza wagenewe amafaranga azifashishwa muri iki cyunamo yose hamwe akaba angana na miliyoni 10 n’ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda nk’uko byemejwe n’inama Njyanama y’aka karere yateranye tariki 26 Werurwe 2015.

Njyanama yanakomeje igaragaza ko ibijjyanye n’ibiganiro bizatangwa mu gihe cy’icyunamo hateguwe abazabitanga na bo basabwa hakiri kare gutangira imyiteguro yo kubitanga.

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ngo hagati yabwo na AEGIS TRUST icunga Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi ruri mu Mujyi wa Kigali hakozwe ibiganiro bibafasha mu kwandika ku mateka ya Jenoside mu Karere ka Nyanza ndetse no gushyira “Mobile Exbition” ku rwibutso rw’aka karere izatahwa ku mugaragaro ku munsi wo kwibuka ku rwego rw’akarere ka Nyanza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buranavuga ko imibiri ishyinguye mu Rwibutso rwa Kavumu na Mwima mu Murenge wa Busasamana na yo izimurirwa mu rwibutso rw’akarere ku wa 26 Mata 2015.

Inama ya mbere ku myiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakozwe ku wa 09 Werurwe 2015 mu Karere ka Nyanza ndetse na nyuma yaho ikurikirwa n’izindi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TITI YABERA AVUZE BIZIMA,NAHUBUNDI AHAA

ALIAS yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka