Nyanza: Barasaba imiryango mpuzamahanga kwamagana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Jean Baptiste Niyitegeka, umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Nyanza, yabwiye abakozi b’umuryango Action Aid kimwe n’indimiryango mpuzamahanga, ko bakeneye kumva ijwi ryabo ryamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Hari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakozi b’uyu muryango bagiriye mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana, aho bifatanyije n’abarokotse Jenoside baho, bakanaremera ab’abakene muri bo, igikorwa cyabaye tariki 29 Gicurasi 2025.
Niyitegeka yagize ati "Action Aid ngira ngo ni umuryango mpuzamahanga wariho na mbere ya Jenoside. Icyo gihe witwaga Aide et Action. Ni inyito ijyanye n’igihe, ariko ibikorwa biracyari bya bindi. Nk’indi miryango mpuzamahanga Jenoside yateguwe Action Aid ibireba, ariko nta jwi amateka atwereka ko yamaganye Jenoside yari iri gukorerwa Abatutsi. Ibyo bibashyira mu cyiciro cyo kuba mudufitiye umwenda."
Yakomeje agira ati "Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe Action Aid ihari, u Rwanda dutera intambwe yo kwiyubaka ihari, ndetse iradufasha mu bikorwa by’iterambere rusange ry’Abanyarwanda, harimo n’abacitse ku icumu bakeneye gusindagizwa. Ariko nanone Action Aid iracyahari abantu bapfobya Jenoside, bayihakana ndetse barushaho kwiyongera ku Isi. Iryo ni ideni rya kabiri."
Yunzemo ati "Dukeneye kumva ijwi ryanyu mu ruhando mpuzamahanga mwamagana abapfobya n’abahakana Jenoside, ndetse n’abagihembera ingengabitekerezo yayo."

Yababwiye rero ko Action Aid ibarimo amadeni abiri agira ati "Rimwe ryo ntitwaribishyuza, kuba twarapfuye muhari ntimwamagane, ariko irindi ryo turaribishyuza, kuba hari abakigambira kwica u Rwanda n’Abanyarwanda yaba abari hano mu gihugu cyangwa hirya no hino mu karere kuko u Rwanda ni rugari. Mufite ijwi ryagutse rivuga nk’umuryango mpuzamahanga."
Yabasabye kandi ko umuryango wabo utaba ubwihisho bw’abashaka gusenya u Rwanda agira ati "Nk’umuntu wa IBUKA, tubona byinshi, tuzi byinshi twumva byinshi, ariko ibigaragarira amaso tubona interahamwe yaba mu gihe cya Jenoside, nyuma yaho gato ndetse n’ubu inyinshi zihishe inyuma y’imiryango itari iya Leta."
Jeannette Murungi uyobora Action Aid mu Karere ka Nyanza, avuga ko n’ubwo hariho Action Aid mpuzamahanga, bo iyo bakorera ubu ari umuryango nyarwanda, kandi ko umurongo Igihugu cyatanze ari wo bagenderamo.
Ati "Tugira n’uruhare mu bumwe n’ubwiyunge aho tubumbira mu matsinda abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare, bakaba babayeho mu buryo bwo kuzuzanya."

Akomeza agira ati "Ubutumwa bwacu ni ugukangurira buri wese kuvuga igikwiye. Igihugu cyacu aho cyavuye ntabwo kigomba gusubirayo, urwego tugezeho twiyubaka ntidukwiye kurebera abapfobya. Abashaka gusenya ibyo igihugu cyagezeho ntitubashyigikiye."
Abakozi ba Action Aid biyemeje kwifatanya n’abaturage bo ku Rwesero basanzwe bakorana mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside kubera ko ubusanzwe bita ku bakene. Bagiraga ngo babereke ko babari hafi, babazirikana. Banabashyiriye impano z’ibiribwa n’imyambaro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|