Nyanza: Abishyuzwa ibyo bononnye muri Jenoside bongeye gushyirwaho umugayo
Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuryango urengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside (IBUKA wongoye gushyira umugayo ku bishyuzwa imitungo bononnye muri Jenoside.
Kayigamba Canisius, Perezida wa IBUKA ku rwego rw’umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yavuze ko abona nta bushake abishyuzwa imitungo bafite bwo kwishyura ibyo bangije babisahura Abatutsi bahigwaga muri Jenoside.
Uyu muyobozi wa IBUKA yasobanuye ko bitumvikana ukuntu umuntu ashobora kumara umwaka agafata undi azi ko hari umuntu yahemukiye akamusahurira imitungo muri Jenoside ariko ntibimutere ipfunwe.
Yatangaje ko akenshi muri abo bantu bishyuzwa imitungo bononnye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bumva bakwishyura ari uko Leta ishyize ibyabo muri cyamunara.

Perezida wa IBUKA mu murenge wa Busasamana asanga bidakwiriye kurindira ko Leta imanuka guteza ibyabo ngo kuko basanzwe bazi neza ideni bafitiye abo bahemukiye muri Jenoside bakabasahurira imitungo.
Abarebwa bose n’ubwo bwishyu yabasabye kumva ko ayo madeni bafite ahangayikishije abo bayafitiye bityo abashishikariza kwihutira kuvarukana nabo.
Yatunze agatoki na bamwe bakoresha imvugo mbi mu gihe cy’icyunamo abasaba kwirinda iyo mivugire ngo kuko ikomeretsa ikanasesereza imitima y’abarokotse Jenoside.
Ashingiye ku rugero rwa bugufi, Perezida wa IBUKA mu murenge wa Busasamana yatangaje ko mbere y’uko batangira kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari umuntu umwe wo mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana wagaragaweho imvugo mbi.
Yasabye abakiri muri utwo tuntu tw’amatiku n’amacakubiri kubivamo bagafatanya n’abandi kubaka umuryango nyarwanda buri wese yibonamo kandi ateye imbere.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|