Nyange: Urwibutso na kiliziya barimo kubaka ngo bizazamura ubwiyunge

Abatuye Umurenge wa Nyange muri Ngororero bavuga ko kubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abautsi m 1994 na kiliziya yahiritswe ku Batutsi bari bayihungiyemo ari intambwe y’ubumwe ku bwiyunge.

Urwibutso rurimo kubakwa.
Urwibutso rurimo kubakwa.

Hari hashize imyaka 22 abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri ako gace batishimiye uburyo imibiri y’ababo yari ishyinguwemo n’abakilisitu gaturika bababajwe no kuba basengera hanze, nk’uko umwe mu baharokokeye Rwamasirabo Aloys abivuga.

Agira ati “Kuba tugiye kubona urwibutso rutunganye rwo kubika imibiri y’abacu, bizadufasha kwiyubaka. Abaturage bose bagira uruhare mu mirimo irukorwaho ndetse no kubungabunga imibiri y’abishwe aho yabaye yimuriwe.”

Kiliziya ya nyange irimo kubakwa.
Kiliziya ya nyange irimo kubakwa.

Avuga ko kuba na kiliziya yahiritswe ku Batutsi mu 1994 irimo kubakwa hirya y’urwibutso, nabyo ari igisubizo ku bayisengeramo barimo n’abarokotse jenoside.

Ati “Mbere byavugwaga ko diyosezi yashakaga ko bubaka inzu nini irimo urwibutso na kiliziya. Byaratubabazaga ariko kuba kiliziya yubakwa hirya y’urwibutso ni byiza kuko ari amateka ya kano gace, ndetse abakilisitu bakaba bari bayikeneye.”

Aho abakirisitu gaturika basengeraga.
Aho abakirisitu gaturika basengeraga.

Bimenyimana Seth nawe utuye muri aka gace, avuga ko kuba bagira uruhare mu kubaka izo nyubako zombi, ari ikimenyetso cy’uko bazanabibungabunga.

Ati “Ari urwibutso, ari na kiliziya hose turitanga ngo bigende neza, kugira ngo twubake amateka meza tunakomeze umubano. Ubu nta muntu twakwemerera kwangiza ibyo dukora.”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Ngororero Kuradusenge Janvier, avuga ko ari abahigwaga n’abatarahigwaga muri Jenoside bose bagira uruhare mu gutuma izi nyubako zihuta.

Abayobozi basura urwibutso na kiliziya birimo kubakwa.
Abayobozi basura urwibutso na kiliziya birimo kubakwa.

Ati “Iyo urebye ukuntu bitanga ku mpande zombi usanga ari ibintu bishimishije. Biduha ikizere ko koko ngororero yateye imbere mu bumwe n’ubwiyunge. Tuzabafasha kubigeraho kandi no kwita ku nyubako bagiramo uruhare.”

Urwibutso rwa Jenoside rurimo kubakwa ruzatwara miliyoni 500Frw, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere. Naho kiliziya izatwara miliyoni 300Fw, nk’uko bitangazwa na padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyange, Tuyishimire J Baptiste.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibi ni ibyo gushima ko Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi zigiye kubona aho zishyingurwa mu cyubahiro!turashimira akarere ka Ngororero gashyira imbaraga mu iyubakwa rya ruriya Rwibutso rw’amateka akomeye.
ariko ndibaza niba kiriziya Gatulika igira uruhare mu gufasha akarere kubaka ruriya Rwibutso kuko ari abapadiri batanze intama bari bashinzwe kuragira ngo zisenyerweho iriya kiriziya.
ikindi jye mbona byari kuba byiza iyo kiriziya yubakwa kuburyo ibamo n’urwibutso kugira ngo abagize uruhare mu kuyisenyeraho Abatutsi banangiye umutima ngo bicuze basabe imbabazi kdi bakaba birirwa muri za kiriziya aho baba bagiye kujijisha IMANA,bakajaya baterera n’akajijo ku mirambo y’abo bishe!
byari kuba byiza kdi ku Bacitse ku icumu batagitinyuka kwinjira muri kiriziya kubera ibyo bahaboneye biteye ubwoba, ko bari kujya gusura ababo bishwe nabi ariko na none bakurikira ijanjiri nziza ariko!bityo bikabafasha kuba hafi y’Imana!

leon yanditse ku itariki ya: 11-12-2016  →  Musubize

Nibyiza kuko tuko brshi tuhafite ameteka yacu babutsiheho kiliziya

Nyange yanditse ku itariki ya: 8-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka