Nyamata: Bibutse abarenga ibihumbi 45 bishwe bazira uko bavutse

Ubwo mu Rwanda hatangizwaga icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Bugesera by’umwihariko mu Murenge wa Nyamata, cyatangijwe hibukwa abarenga ibihumbi 45 bishwe, bashyinguye mu rwibutso rwa Nyamata.

Hon Mukarugwiza ashyira indabo ahashyinguye abishwe mu rwibutso rwa Nyamata
Hon Mukarugwiza ashyira indabo ahashyinguye abishwe mu rwibutso rwa Nyamata

Abatuye mu Murenge wa Nyamata bibukijwe ko umugambi wa Jenoside mu Karere ka Bugesera watangiye cyera mu myaka ya 1959, aho Abatutsi bakuwe mu bice bitandukanye by’Igihugu bagashyirwa mu Bugesera hatagiraga ibikorwa remezo, aho bari bizeye ko bagiye gupfa bishwe n’imibereho mibi ndetse n’indwara cyane cyane isazi ya Tsetse.

Umurenge wa Nyamata by’umwihariko ufite amateka yihariye, kuko wahoze uri mu cyahoze ari Komine Kanzenze, wabereyemo igerageza rya Jenoside mu Kwakira 1992, aho Abatutsi benshi bishwe, abandi bagatwikirwa inzu n’ibyabo, inka zabo ziricwa izindi zirasahurwa, ndetse kuva icyo gihe bamwe ntibasubiye mu byabo kugera ubwo RPF-Inkotanyi yahagarikaga Jenoside.

Urwibutso rwa Nyamata rufite icyo ruvuze mu kwibuka amateka ya Jenoside yakorwe Abatutsi, kubera ko muri kiliziya ya Nyamata ariho hahungiye Abatutsi benshi bizeye amakiriro, abandi bahazanwa bavanywe ku biro bya Komine Kanzenze, aho bari bamaze kubura ubutabazi bw’ubuyobozi.

Imiryango y'abarokotse Jenoside i Nyamata ishyira indabo aharuhukiye abavandimwe babo
Imiryango y’abarokotse Jenoside i Nyamata ishyira indabo aharuhukiye abavandimwe babo

Bamwe mu barokokeye mu Karere ka Bugesera, bavuga ko mbere ya Jenoside bari babayeho mu buzima bugoye, kubera ko nta mashuri n’amavuriro byahabaga, ku buryo ishuri rya mbere ryahubatswe ari GS Ririma, nabwo ryubakiwe impunzi z’Abarundi zari zarahacumbikiwe.

Michel Jackson Rutayisire ni umwe mu baharokokeye, avuga ko n’ubwo babayeho muri ubwo buzima bugoye bikaza kuba akarusho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo bicwaga bazira uko bavutse, ariko nyuma y’imyaka 29 ishize hari byinshi bishimira.

Ati “Nyuma y’imyaka 29 Jenoside ihagaritswe, hari byinshi byo kwishimira. Uyu munsi mu Mirenge 15 y’Akarere ka Bugesera, buri Murenge ufite ishuri, yewe ufite ikigo nderabuzima, dufite imihanda igera hirya no hino mu Mirenge, twabonye kaburimbo ihuza Akarere ka Bugesera n’Umujyi wa Kigali. Ikibuga cy’indege kirimo kubakwa, inyubako zarazamutse mu Mujyi, ubuzima bwarahindutse, abantu bafite icyizere cyo kubaho.”

Hon Mukarugwiza yasabye urubyiruko kwigira ku mateka y'Igihugu
Hon Mukarugwiza yasabye urubyiruko kwigira ku mateka y’Igihugu

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Bugesera, Chantal Bankundiye, avuga ko n’ubwo ubuzima bwari bushaririye mu gihe cya Jenoside, ariko nyuma y’imyaka 29 hari byinshi bashimira Leta y’Ubumwe.

Ati “Ni ibikorwa byinshi Leta yakoze, yashatse amacumbi, amashuri ku bari bakiri bato, habayeho gahunda yo kuvuza abarokotse Jenoside bari bafite ibikomere, hari ababazwe inkovu, sinavuga ngo zirasibanganye ariko ziragabanuka. Hari abarimo kuvuzwa n’uyu munsi bagikurikiranwa, ndetse no hanze y’Igihugu bakaba bajya kuvurizwayo, kuko Jenoside yasize uburwayi bukomeye cyane.”

Asubiza ibibazo byagaragajwe n’abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi, batashoboye gukomeza kwiga, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Angelique Umwali, yavuze ko hari uburyo bafashwa.

Yagize ati “Tubafasha kwiga imyuga ariko tukabaha n’ibikoresho by’ibanze, kugira ngo babashe guhobera ubuzima batangire akazi biteze imbere, utabasha kwiga imyuga abasha gukora imirimo y’amaboko. Ashobora kuba umuhinzi tukamushyigikira mu guhabwa inguzanyo, kugira ngo ahinge yeze tukamuha iby’ibanze, imbuto n’ifumbire ariko tukanamuherekeza, utanabishoboye ashobora gukora imishinga iciriritse tukamufasha guhabwa inguzanyo, binyuze muri VUP cyangwa mu bigo by’imari”.

Hafashwe umunota wo kunamira no kwibuka abagera ku bihumbi 45 bashyinguye mu rwibutso rwa Nyamata
Hafashwe umunota wo kunamira no kwibuka abagera ku bihumbi 45 bashyinguye mu rwibutso rwa Nyamata

Mu butumwa yageneye urubyiruko, Hon Annonciata Mukarugwiza wifatanyije n’abatuye mu Karere ka Bugesera muri uyu muhango, yabasabye kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati “Urubyiruko icyo turusaba ni ukwigira ku mateka y’Igihugu twakiyemo nk’Abanyarwanda, bakubaka ubumwe bw’Abanyarwanda batavangura, nk’uko ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwabishyize imbere, kandi bakubakira ku bimaze kugerwaho byiza bigaragaza iterambere ry’Igihugu cyacu. Ibyo bibafasha kugira ngo bubakane hagati muri bo, ndetse babashe kubirinda no kubisigasira, bubakiraho ibindi byabo by’ejo hazaza”.

Mu nzibutso enye ziri mu Karere ka Bugesera, harimo ebyiri ziri ku rwego rw’Igihugu zirimo urwa Nyamata ndetse n’urwa Ntarama, n’izindi zo ku rwego rw’Akarere harimo urwa Gashora ndetse na Ruhuha.

Uretse izo nzibutso hanazirikanwa urufunzo rwiswe CND rwahishe benshi, ariko hakanibukwa abandi benshi batashoboye kuvanwamo kuko bamizwe n’isayo.

UUmwali avuga ko hari gahunda zitandukanye zifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti kugira ngo imbere
UUmwali avuga ko hari gahunda zitandukanye zifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti kugira ngo imbere
Abatuye mu Murenge wa Nyamata bibukijwe amateka n'ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi
Abatuye mu Murenge wa Nyamata bibukijwe amateka n’ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka