Nyamasheke: Umurenge wa Mahembe wibutse abarezi n’abanyeshuri bazize Jenoside

Abaturage bo mu Murenge wa Mahembe mu karere ka Nyamasheke, tariki 23/06/2012, bibutse abarezi n’abanyeshuri bo muri uwo murenge bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Abaturage bitabiriye uwo muhango bagarutse ku kamaro k’abarezi ndetse n’abanyeshuri, banavuga ubwitange abo barezi bishwe bakoranaga akazi kabo.
Kayigema Cecile, umwe mu bavukiye mu murenge wa Mahembe yagize ati: “Abo barezi bari imfura kandi batugiriye akamaro kuko baduhaye uburere”.

Madamu Kayigema yasabye urubyiruko rw’abanyeshuri kutazagera ikirenge mu cy’ababyeyi babo bakoze Jenoside, ababwira ko bagomba kwitandukanya n’umurage mubi ababyeyi babaraze kugira ngo ababo bazabarage igihugu cyiza.

Yabasabye kandi kwiga bashyizeho umwete ngo bazateze imbere igihugu.
Mu buhamya bwatanzwe na Nirere Jaelle, wize muri uyu murenge ndetse akanahigisha mbere gato ya Jenoside yavuze ko ari we murezi wabashije kurokoka kuko yari amaze iminsi mike yimutse muri uyu murenge.

Yagarutse ku buryo bakiri abanyeshuri bajyaga bakorerwa ivangura bigaragaza ko kwari ugutegura Jenoside, bagahagurutsa abana mu ishuri bavuga amoko yabo. Ibi ngo byatumaga bagira ipfunwe muri bagenzi babo kuko iyo babaga babahagurukije nk’Abatutsi abandi bana baryaniraga inzara.

Umuyobozi wungiririje w'akarere ka Nyamasheke asobanurira abitabiriye umuhango amateka y'u Rwanda.
Umuyobozi wungiririje w’akarere ka Nyamasheke asobanurira abitabiriye umuhango amateka y’u Rwanda.

Nirere yasobanuye ko abo barezi bishwe muri Jenoside bakoraga akazi kabo neza nubwo bamwe na bamwe bajyanwaga kwigisha kure. Yatanze urugero nk’abajynwaga kwigisha mu karere ka Rutsiro kandi n’iwabo abarimu bakenewe, kandi bakita ku bana bose nta vangura bagaharanira ko bose batsinda, nyamara ngo abo bigishije n’abo bakoranaga nibo baje kubica.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere Bahizi Charles, yagarutse ku mateka igihugu cyanyuzemo yatumye Umututsi adahabwa agaciro nk’umuntu bikaza kugera aho hafatwa icyemezo cyo kubatsemba.

Yasabye abacitse ku icumu gukomera bakabona uko bakorera igihugu bakagiteza imbere nabo biteza imbere. Yasabye abaturage kongera kuba umwe no kuba Abanyarwanda aho kuyoborwa n’amoko cyangwa andi macakubiri.

Mu murenge wa Mahembe hamaze kubarurwa abarezi bagera kuri 31 bishwe muri Jenoside, bakaba bakomeje gushakisha n’abandi nabo ngo bamenyekane.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka