Nyamasheke: Kwita ku barokotse Jenoside ni inshingano ya buri wese -Dr Nsabimana
Umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora biri mu Karere ka Nyamasheke, Dr Nsabimana Damien avuga ko gufasha no kwita ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 batishoboye ari ngombwa kandi bikaba inshingano ya buri mu nyarwanda wese, niba igihugu cyifuza gukomeza gukataza mu iterambere kigezeho.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ku wa gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2015, ku bitaro bya Kibogora, nyuma y’icyumweru cyahariwe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, aho bavurwaga ku buryo bw’umwihariko ndetse bakaremera abarokotse kugera ku bigo nderabuzima byose bikorana n’ibi bitaro.
Dr Nsabimana avuga ko kwita ku mibereho myiza y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ari ngombwa ku banyarwanda bose kubera akaga bahuye na ko bagasigara ari inshike abandi bagasigarana ubumuga butandukanye, ndetse bagasigara nta cyizere bafite cyo kubaho mu buzima bwabo.

Ibi ngo bizatuma abanyarwanda bunga ubumwe kandi bazamukire rimwe mu iterambere bityo biburizemo imigambi y’abagambiriye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi.
Yagize ati “Ntabwo kwita ku barokotse bishobora guharirwa leta cyangwa abantu runaka, ni ibya buri wese. Bakeneye kugaragarizwa urukundo kuko barwimwe n’abantu, bakeneye guhumurizwa kuko bahungabanyijwe n’ibyababayeho, bangirijwe ibintu byose bakeneye kubaho, kubafasha bizadufasha kunga ubumwe, tubabere abavandimwe, tubabere ababyeyi, tubamenye muri byose ntaho umwanzi azamenera”.
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi babonye ubufasha bw’ibi bitaro bemeza ko bamaze kugira aho bagera biyubaka kandi bamaze gutera imbere, bagasaba ko n’abandi barokotse Jenoside bafashijwe bagera ku iterambere kandi n’igihugu cyose kikabyungukiramo.

Mukantibayizi Juliette, umwe muri bo, agira ati “Nahoraga mpungabana ntacyo nashoboraga kwigezaho, ubu narakize ndumwe mu baturage bafitiye igihugu akamaro, iyo ndwaye ndavurwa, ndahinga nkorora, ndashimira ibi bitaro n’abayobozi b’igihugu cyacu”.
Mu cyumweru cyahariwe kwita ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, abarokotse babashije kwitabwaho by’umwihariko n’ibi bitaro ku buntu, ndetse buri kigo nderabuzima cyubakira kandi giha itungo abarokotse babiri.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
rega iyo twibuka tuba twibuka abanyarwanda, twibuka ko abanyarwanda bamwe bafashe imihoro bakambura ubuzima abandi banyarwanda kubera ubwoko bwabo, igikorwa cyo kwibuka rero ni gikorwa cya buri mu Nyarwanda kuko twese jenoside yatugizeho ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi ariko cyane cyane tuba tugomba gusubiza icyubahiro abacyatswe, abambuwe ubuzima n’ abarokotse