Nyamasheke: Imibiri isaga ibihumbi 44 y’abazize Jenoside igiye gushyingurwa mu cyubahiro

Imibiri isaga ibihumbi 44 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 baguye ku biro by’icyahoze ari komini Rwamatamu, ku cyumweru tariki 24/06/2012, izimurwa aho yari ishyinguye maze ishyingurwe mu cyubahiro mu rwibutso rwubatswe mu murenge wa Gihombo.

Uwo muhango wo gushyingura iyi mibiri y’inzirakarengane mu cyubahiro uzabanzirizwa n’ijoro ryo kwibuka rizabera ku rwibutso rwuzuye mu murenge wa Gihombo kuwa gatandatu tariki 23/06/2012; nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke.

Ubuyobozi bw’akarere busaba umuntu wese waba afite amakuru ku mazina y’inzirakarengane zaba zaraguye ku biro bya Komini Rwamatamu ko yayatangaza akaba agize uruhare rwe mu gufasha kumenyekanisha izo nzirakarengane.

Urwibutso rwa Jenoside rwuzuye mu murenge wa Gihombo.
Urwibutso rwa Jenoside rwuzuye mu murenge wa Gihombo.

Ubusanzwe iyi mibiri yari ishyinguye mu buryo butari bwiza kuko yari yaratabwe irundanyije mu mashitingi.

Umubare w’iyi mibiri wari witezwe kugaragara wikubye hafi kabiri kuko hakekwaga ko harimo imibiri ibihumbi 25 ariko mu kuyitaburura no kuyikorera isuku haragaragayemo imibiri 44,038. Abari bahahungiye baturutse mu mirenge ya Gihombo, Mahembe na Kirimbi.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka