Nyamasheke : Hatangiye kubakwa urwibutso rufite agaciro ka miliyoni 408RWf

Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, bishimiye ko Akarere katangiye kubaka urwibutso ruzashyingurwamo ababo.

Abarokotse jenoside ba Bushenge barishimira ko hatangijwe kumugaragaro kubaka urwibutso rwa Gashirabwoba
Abarokotse jenoside ba Bushenge barishimira ko hatangijwe kumugaragaro kubaka urwibutso rwa Gashirabwoba

Bavuga ko bahoraga bababazwa n’aho imibiri y’ababo ishyinguye, kuko hanyagirwa amazi akajya mu mva kubera ko ari hato kandi hashaje.

Mukayiranga Speciose umwe mu barokokeye muri uyu Murenge, avuga ko bishimye cyane kuba uru Rwibutso rugiye kubakwa, kuko bababazwaga no kubona imibiri y’ababo yangirika, kandi ntacyo babikoraho.

Ati « Uburyo uru rwibutso rwubatse twabonaga bibabaje pe. Amasanduku ukuntu agerekeranye yagiye abomoka, imvura iragwa ikagwa mu mva, mbega ni ikintu kibabaje kubona uwawe anyagirwa kuri ubu buryo.

Twagize icyifuzo dusaba ubuyobozi kudufasha kubona uburyo abantu bacu bashyingurwa neza, none rero twishimiye ko icyo gikorwa cyatangiye. »

Urwibutso rushyinguwemo abazize jenoside ba Gashirabwoba rurashaje kandi ni ruto ku buryo imvura igwa amazi akajya mu mva
Urwibutso rushyinguwemo abazize jenoside ba Gashirabwoba rurashaje kandi ni ruto ku buryo imvura igwa amazi akajya mu mva

Uru rwibutso rugiye kubakwa muri uyu murenge ngo rashyizwemo imbaraga zikomeye. Abarokokeye muri aka gace batuye i Kigali ngo batanze amafaranga agera kuri miliyoni 14, kugirango igishushanyo mbonera cyarwo cyihutishwe imirimo itangire.

Ndayisabye Silas ubagarariye yagize ati « Uru rwibutso ni ikintu kiduha igisubizo kubacu bazize jenoside yakorewe abatutsi bashyinguye hano.»

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Claudette, avuga ko bihaye intego ko uru rwibutso rwujuje ibyangombwa ruzaba rwuzuye mu Kwakira 2017.

Yagize ati « Uru ni rumwe mu nzibutso nkuru zifatika, zizaba ziri mu karere ka Nyamasheke. »

Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage avuga ko batangiye kubaka urwibutso
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko batangiye kubaka urwibutso

Uru Rwibutso rwo muri uyu Murenge wa Bushenge rushaje, rwubatswe mu mwaka 1996 mu buryo bwihuse bagamije kubona aho bashyingura byihuse imibiri ibihumbi 13 y’abahaguye.

Uru ruri kubakwa ruzaba rufite ubushobozi bwo kwakira imibiri irenga ibihumbi 30, rukazafasha no kwakira indi mibiri igera ku bihumbi 8 ishyinguye mu buryo butanoze yo mu mirenge ya Bushenge, shangi na Giheke.

Uru rwibutso rushya rugiye kubakwa rufite agaciro ka Miliyoni magana ane n’umunani (408,000,000 Frw).

Igishushanyo mbonera cy'urwibutso rwa Gashirabwoba
Igishushanyo mbonera cy’urwibutso rwa Gashirabwoba
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

nitwa. NIYONZIMA
samueri.
umudugudu bugungu
akagari kagasheke
umurenge wa bushenge
akarereka nyamasheke

turabashimira . komwadukoreye. aho
tuzanjya twibukira
abacubazize jenoside
mumurenge wabushenge
kuricyi cyumweru
dufite umuhangowo
kwibuka a
bacu bazize akarengane

niyonzima sameul yanditse ku itariki ya: 17-06-2018  →  Musubize

Kubona urwibutso ruzaba rwubatse kuriya rutagira umuriro ni ukunyagwa zigahera baruzanemo n,umuriro bamurikire izi nzirakarengane ndetse n,abarokotse bahariya, babonye miriyoni magana bazabura eshatu byaba bisebetse pe

IYAMUREMYE JEAN CLAUDE yanditse ku itariki ya: 13-02-2017  →  Musubize

Ibi birashimishije kuko ruriya rwibutso ruhari rwari ruteye isoni !!wagirango ntabahavuka cg ubuyobozi bubareberera !!!Aliko noneho Imana ishimwe!!!!Gusa ikindi gitangaje ni uburyo Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwabanje kutabyumva bavuga ko byaba bihenze!!!Gusubiza agaciro abakambuwe !!ni iki cyaba gihenze!!!!!!Hagati aho banashimirwe ko babigarutse ho rukaba rwubatswe kandi ari rwarundi rwashakwaga kandi rwateguwe n’Abahafite ababo bahashyinguwe ari nabo bagenerwa gikorwa.

Murundangabo samuel yanditse ku itariki ya: 24-01-2017  →  Musubize

Gushyira mu bikorwa uyu mushinga byishimiwe cyane n abagenerwabikorwa bose bafite ababo bashyinguye i Gashirabwoba ariko akarusho karimo n ubufatanye bw akarere na komite ihagarariye abacitse ku icumu baturuka muri Bushenge no mu nkengero (Giheke n ahandi) batuye I Kigali. Abayobozi b Akarere bumve ko tubashimiye imiyoborere myiza iha ijambo umugenerwabikorwa kandi rigahabwa agaciro.

Nyirabizimana Emeritha yanditse ku itariki ya: 23-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka